Site icon Rugali – Amakuru

Leta ya Kagame ikomeje kugura amanota! U Rwanda ruza muri 30 bya mbere byoroshya abashoramari. Muzabaze Rujugiro!

U Rwanda nicyo gihugu kiri mu nzira y’ amajyambere kiza muri 30 bya mbere byoroshya abashoramari. Iyo raporo ngarukamwaka ya Banki y’ Isi yashyizwe ahagaragara uyu munsi tariki 31 Ukwakira 2018.

Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru w’ Ikigo cy’ Igihugu cy’ Iterambere RDB yavuze ko bashimishijwe no kuba rwazamutseho imyanya 11.

Yagize ati “Twashimishijwe no kuzamukaho imyanya 11, tukagera ku mwanya 29 , tuvuye ku wa 41. U Rwanda rwavuguruye amategeko n’ amabwiriza bigenga ubushabitsi, kandi tuzakomeza bijyanye n’ icyerecyezo cy’ ubukungu buyobowe n’ urwego rw’ abikorera”

U Rwanda ni cyo gihugu rukumbi kiri muri Low-Income Country (LIC) kiza mu bihugu 30 bya mbere mu koroshya ishoramari ninacyo cyonyine kiri mu bihugu 100 bya mbere. Uretse u Rwanda muri 30 bya mbere ibihugu birimo umuturage wabyo yinjiza amadorali ibihumbi 12 ku mwaka mu gihe Umunyarwanda yinjiza amadorali ya Amerika 720.

Minisitiri w’ ibikorwa Remezo Amb. Claver Gatete yagaragaje ko yavuze ko ibi bigaragaza icyerekezo u Rwanda rufite kuko rwari ku myaka 150 mu bihugu 185. ati “Ni ikigaragaza ko tumaze gutera intambwe nini cyane”

Yakomeje agira ati“Ibikoresho mu gihe bikorewe hano birafasha. Ku macumbi aciriritse Leta yishyurira umushoramari ibikorwaremezo n’ ubutaka kandi biba bihwanye na 1/3. Leta kandi ifasha ba nyiri ayo mazu kubona abakiriya, izi ni gahunda guverinoma ifatanya na abikorera”

Iyi raporo yashyize u Rwanda ku mwanya wa Kabiri muri Afurika n’ u Rwanda 29 ku Isi mu koroshya ishoramari. Ibihugu bya mbere ni Novelle Zelande, Singapore na Danmark . Muri Afurika Ibirwa bya Maurice nibyo biza ku mwanya wa mbere ’ uwa 20 ku isi. Iles Maurices ifite amanota 79,58%, u Rwanda rukagira 77,88%.

Uganda iri ku mwanya w’ 127 ku isi, Tanzania iri ku mwanya w’ 144, U Burundi 168 ku Isi. Kenya iri ku mwanya wa 3 muri Afurika n’ uwa 61 ku isi n’ amanota 70,31%.


U Rwanda na Alibaba groups batangije umushinga yo kugeza ibikorerwa mu Rwanda ku isoko mpuzamahanga

Exit mobile version