Abanyarwanda batagira ingano bakomeje kubuzwa amahwemo mu rwababyaye. Umunyarwanda udahombejwe na FPR iramufunga, uwo idafunze imuca imisoro y’ikirenga, uwo idaciye imisoro y’ikirenga iramusenyera, uwo idasenyeye imucira ishyanga, uwo idaciriye ishyanga imwohereza iwabo wa twese, uwo itohereje iwabo wa twese, iramucurika ikamucurangura ikamuhindura igikange agasigara ari ndiyobwana maze agahinduka umunyamahanga mu gihugu yarazwe n’abasekuruza be.
Leta ya Kigali ikora gicancuro kuburyo byarangije kugaragarira buri wese ko ari Leta y’agatsiko ka Perezida Kagame na FPR idakunda abaturage habe na mba!!! Uko igihe gishira aho kworohereza abaturage ahubwo FPR yo niko irushaho kubatanika. Dore nk’ubu kuva aho uyu mwaka wa 2018 utangiriye, Leta ya FPR Inkotanyi yongereye imisoro ku binyabiziga mu buryo butunguranye ku buryo benshi mu bakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu bari kurira ayo kwarika bakaba babona ko ari uburyo bwo kubahombya no kubakura mu muhanda kugira ngo isoko risigare ryihariwe na sociyete za FPR nka “HORIZON” n’izindi. Bitabaye ibyo se wasobanura ute ukuntu umusoro warusanzwe utangwa ku modoka imwe wakubwe kabiri mu gihe n’ubusanzwe nawo winubirwaga ko uhanitse? Ubu taxi voiture yajyaga yishyura 120.000frw iri kwishyura 240.000frw. Ibi ni ibiki koko? https://rugali.com/abenshi-mu-rwanda-batangiye-umwaka-wa-2018-nabi-harimo-abazunguzayi-nabakonvoyeri/
Leta yiraye mu nzu z’abacuruzi kuva Nyabugogo-Giticyinyoni kuza ukagera ku kikiraro cya Nyabarongo maze amazu yose barayafunga n’ibintu byose bya rubanda bifungirwamo. Nyuma yo gufunga amazu y’ubucuruzi, batangiye gusenya byose bahereye ruhande n’amazu atuwemo. Leta yatangaje ko nta kintu na kimwe izishyura ngo icyo ishaka nuko Kigali yasigara ari umugi w’abaherwe ufite isuku yo ku rwego mpuzamahanga uzira abakene. Ubwo se abo baturage basenyewe na Leta barerekeza he?https://rugali.com/ubugome-bwa-leta-ya-kagame-burakomeje-abacuruzi-barataka-igihombo-nyuma-yo-gufungirwa-ubucuruzi-ibintu-byabo-bikivanga/
Mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru naho haravugwa akarengane gakabije. Ubu abagabo, abagore n’urubyiruko bacururizaga muri uyu Murenge wa Muhoza Leta iri kubirukana ngo bahave barebe iyo bajya kwomangana, none abo bana b’u Rwanda ubu bararira batabaza ndetse ntibagira kirengera kuko uwakabaye abahagararaho akabakingira niwe ubarenganya. Barerekeza he? https://rugali.com/kagame-niwe-wambere-utanga-serivisi-mbi-hari-serivisi-mbi-yarusha-kwica-abo-ukwiye-kurengera/
Abanyarwanda bagomba gutinyuka bagahugurukira rimwe tukamagana Kagame n’agatsiko ke kuko aribo ba nyirabayazana b’ibibi byose bitubaho. Kagame aziko ariwe ugize u Rwanda ngo agomba kuvuga ibyo yishakiye, agakora ibyo yishakiye, akica kandi agakiza abo yishakiye ariko ibi siko byakagombye kuba bigenda. Abanyarwanda ba Kanyarwanda nimuze duhaguruke turengere igihugu cyacu bitabaye ibyo ejo twazisanga ahabi cyane doreko Kagame afite imigambi mibisha igamije kugurisha igihugu cyacu burundu.
Jean Rukika