Site icon Rugali – Amakuru

Leta ya Kagame ikomeje gushotora Uganda ikoresheje ibinyamakuru byayo nka Igihe.com

David Himbara arerekana uburyo Kagame akoresha Gatera Egide kwiba no kwigwizaho imitungo

Abanyarwanda barenga 340 birukanywe muri Uganda bashinjwa gukwirakwiza Coronavirus. Abanyarwanda 342 bashyizwe hamwe n’inzego z’ubuyobozi muri Uganda, zibajugunya ku mipaka itemewe mu Rwanda mu turere twa Burera na Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru zibashinja ko bari gukwirakwiza Coronavirus muri Uganda.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko kuva ubwo u Rwanda rwemezaga ko rufite umurwayi wa mbere wanduye Coronavirus, abanyarwanda bari muri Uganda batangiye guhoterwa bashinjwa ko bagiye gukwirakwizayo iyi virus.

Umwe mu baduhaye amakuru yavuze ko Igisirikare cya Uganda cyatangiye guhiga abanyarwanda bashinjwa ko bakwirakwiza Coronavirus muri iki gihugu mu gihe nta n’ikizamini na kimwe cyari cyarakozwe kugira ngo nibura bagaragaze ko banduye.

Batangiye kujugunywa ku mipaka itemewe muri Burera na Gicumbi, yaba i Cyanika, Kagogo, Kinyababa, Butaro, Kivuye, Gatebe na Bungwe mu Karere ka Burera; na Rubaya, Cyumba na Kaniga mu mirenge yo mu Karere ka Gicumbi.

Benshi muri abo, bari bamaze imyaka myinshi baba muri Uganda barimo nk’abacuruzi bakoreraga mu Karere ka Kisoro ahitwa Gahenerezo agace gahana imbibi n’Umurenge wa Kagogo mu Karere ka Burera.

Abo bacuruzi birukanwe nyuma y’uko bambuwe ibyabo byose bagaruka mu gihugu nta kintu bafite. Barimo nk’uwitwa Seruhungo, Dusabe, Senzoga na Rwamahungu.

Ku cyumweru nibwo batangiye kugera mu Rwanda, aho bahise bafashwa n’ubuyobozi, ubu bakaba bari kwitabwaho bari mu kato nk’uko amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima abiteganya ko umuntu wese ugeze mu Rwanda ahita ashyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14 mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, yabwiye IGIHE ko abanyarwanda baba muri Uganda batangiye gushyirwa ku nkeke babwirwa ko bashobobora kwanduza abanya-Uganda Coronavirus ubwo mu Rwanda hagaragaraga umurwayi wa mbere.

Bivugwa ko ingabo za Uganda zakwirakwijwe ku mipaka guhera Cyanika kugera Kisoro babuza ko hari umunyarwanda wakwambuka ngo yinjire mu gihugu.

Guverineri Gatabazi yavuze ko bamaze kwakira abanyarwanda 342 bavuye muri Uganda bashinjwa gukwirakwiza Coronavirus.

Ati “Ni yo mayeri abayobozi ba Uganda bakoreshaga, bakabwira abaturage babo ko abanyarwanda bafite Coronavirus, ari ukubitwararikaho ntihagire umuntu uhura nabo.”

Yakomeje agira ati “Bamaze kwemeza ko iwabo hari umurwayi, ibyo gukumira byarahindutse ahubwo barabirukana. Batangiye kwirukana abari hafi muri Kisoro, Kabale, bakomeza baza. Tumaze kugira 342.”

“Hari n’abandi bari bafite utuduka hakurya hariya za Gahenerezo [agace duhana imbibi] babambuye ibyabo, barabacuza bataha ubusa. Twarabakiriye tubashyira mu kato, abenshi banyura mu nzira zitemewe kuko baba bababwiye ko nibanyura ku mupaka barabafata bakabafunga ahubwo bakajya kubashakira amayira ya ‘panya’ . Turabafite muri Gicumbi hari ahantu hane.”

Muri aba bantu bashyizwe mu kato, usibye abanyarwanda bavuye muri Uganda harimo n’umunye-Congo umwe hamwe n’abanya-Uganda babiri bari bashatse kugenda n’amaguru bavuye mu Rwanda, nabo bashyizwe mu kato kugira ngo harebwe niba nta wanduye Coronavirus.

Bose bahabwa ibikoresho byose nkenerwa by’ibanze ku buryo ubuzima bwabo bumeze neza.

Umurwayi wa mbere wa Coronavirus yagaragaye muri Uganda ku wa 21 Werurwe, ni umugabo ukomoka muri Uganda w’imyaka 36 y’amavuko wageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe avuye i Dubai.

Ubu Uganda imaze kugira abarwayi 18, bose nta na hamwe bahuriye n’u Rwanda kuko atariho bari baturutse ubwo bagaragarwagaho iki cyorezo.

Igihe.com

Exit mobile version