Site icon Rugali – Amakuru

Leta ya Kagame ikomeje gushinyagurira u Burundi n’Abarundi.

Mu mayeri arenga igihumbi inkotanyi zivuga zafatishije igihugu akaba ari nayo atumye zikomeza kubohera amaboko imugongo rubanda harimo itekinika, kurema ibyaha, kubeshya no kwica inzirakarengano bikegekwa ku bandi ibyo bikaba bikomeje kubaha amahirwe yo guheza rubanda kuby’ibyiza by’igihugu.

Kubera ishyari riva kuri demokarasi n’umubano igihugu kibanyi cy’Uburundi gikomeje kwerekana mu karere, muri iki gitondo Inkotanyi zazindukanye itekinika ryo kwitera ryarangiza rikigamba abo zishe ubundi zibyegeka ku ngabo z’Uburundi ubwo ejo baherekeza Perezida Nkurunziza aherutse kwitaba Imana. Ibi byerekana ko kubw’Inkotanyi bumvaga ko bakagombye kuba ibi babikorera ku butaka bw’Uburundi n’uko basanze hari abagabo bikwije ubugabo.

Mbe iryo tekinika rizagezahe intore izirusha kwica n’intozo ze?

Mu itangazo ryavuzwe n’umuvugizi w’igisirikare cy’Urwanda rivugako abateye bari bafite umugambi wo gutera umudugudu wegereye umupaka w’Uburundi, babwiwe ni iki ko bari bafite uwo mugambi ko ntawe bafashe mpiri? ibyo nabyo byerekana umugambi mubisha bafite wo kugirira nabi abaturage bo muri uwo mudugudu ngo babyegeke ku Burundi.

Exit mobile version