Nimuhorane Imana !
Atangiza inama y’Umushyikirano kuli 18/12/2017 muli Kigali Convention Centre, Pahulo Kagame yafashe ijambo yesa imihigo y’ibyagezweho mu umwaka wa 2017.
Ni uko ku munota wa 18 agira ati : « agaciro k’ibyo twohereza mu mahanga biturutse ku bucuruzi bw’amabuye y’agaciro ubu karuta ak’ibindi byose ducuruza mu mahanga byose bikubiye hamwe».
Nyamara, amwe mu masosiyete acuruza akanagura amabuye y’agaciro yakomeje kuvuga ko “mu Rwanda nta mabuye y’agaciro ahaba” ndetse ngo “n’ayo rucuruza ruyavana mu bindi bihugu birimo intambara”, ibi ngo “bigatuma atagurwa mu masoko mpuzamahanga kuko ngo aba anuka amaraso « minerais du sang ».” Hari na ba Nyirikirimikibi bavuga ko ngo mu ntambara zabereye i Kongo inkotanyi zayoraga amabuye y’agaciro ziyataba iwacu !
Ibi byatumye nkora ubushakashatsi ngo menye iby’ayo mabuye y’agaciro asigaye yinjiriza u Rwanda akayabo. Nk’uko Imvaho Nshya kuli 24/06/2016 yabitangaje, “mu Rwanda hari amabuye y’agaciro atubutse, arimo n’akarusho k’icyo bita « Koltani y’umweru ». Iyi “Koltani-come-and-see” rero ngo iboneka mu karere ka Kamonyi, Muhanga, Ngororero na Rutsiro.
Ubwo kandi, ngo sositeye Soremi-Intego icukura “Koltani y’umweru” muli Rutsiro yatangiye ubucukuzi muli 2007. Iyi Soremi-Intego ikaba ishami ry’isosiyete y’Abashinwa ikorera muli Kongo ari yo China National Gold Group Corp.
Gusa sinashizwe mpamagara munywanyi wanjye utuye kuli Kongo-Nili mu Rutsiro, nibwo mubajije rero iby’iyo Soremi-Intego ikorera iwabo na Koltani y’umweru. Ni uko ambwira ko iby’iyo sosiyete na Koltani y’umweru rwose nawe abisoma kuli murandasi akanabyumva muli radiyo-runwa.
Dr Biruka, 09/08/2019