Site icon Rugali – Amakuru

Leta ya Kagame ikomeje gukumira urujya n’uruza rw’abantu bajya Uganda ikoresheje ikizamini cya Covid-19 PCR gihenze!

Gufunga umupaka na Uganda byateye ibiciro by'ibirirwa mu Rwanda kwikuba kabiri

Abagenzi baramagana ikiguzi kinini cyo kwambuka umupaka wu Rwanda na Uganda nyuma yo gufungura imipaka. Amafaranga yo kwambuka umupaka u Rwanda na Uganda uherutse gufungurwa na leta ya Kagame yatumye urujya n’uruza rwa’bantu hagati y’ibihugu byombi bagabanuka kuko abagenzi basabwa kwishyura ikizamini cya Covid-19 PCR, benshi bakaba binubira ko gihenze cyane ko nta bushobozi bafite.

Uru rujya n’uruza rw’abantu rwongeye gusubukurwa bwa mbere mu myaka itatu ku wa mbere, tariki ya 7 Werurwe, nyuma y’inama y’abaminisitiri yiyemeje gufungura imipaka yose k’ubutaka bw’u Rwanda. Umupaka wa Gatuna / Katuna wafunzwe mu 2019 kubera ibibazo byavutse hagati y’u Rwanda na Uganda ariko wongera gufungurwa ku ya 31 Mutarama ku makamyo gusa.

Abagenzi bashaka kwambuka ibihugu byombi kuri ubu basabwa kwishyura amafaranga 30.000 ($ 29) cyangwa Ush100,000 ($ 28) kuruhande rwu Rwanda cyangwa Uganda, kugirango bakore ikizamini cya PCR Covid-19.

Iyo wongeyeho amafaranga y’ingendo, cyane cyane kuu miryango itifashije cyane, abagenzi bavuga ko ikiguzi ari kinini. Bamwe bahisemo gusubika kugeza ibisabwa bisubiwemo.

Ati: “Nishyuye Ush60,000 ($ 17) kugirango mve i Kampala njya kuri uyu mupaka wa Gatuna, kandi ndishyura Ush12,000 ($ 3) kuva kumupaka kugera Kigali, hiyongereyeho ikizamini cya PCR Covid-19 cya Ush100,000 ($ 28). Ntabwo nateganije ko ikiguzi kizaba kinini. Niba nishyuye amafaranga angana gutyo iyo mu gihe nzaba ngarutse i Kampala muri iyi weekend, bizaba birenga Ush300.000 ($ 83) yose hamwe. Ni amafaranga menshi, ”ibi bikaba byavuzwe na Mugenzi Aime, ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda umaze imyaka itanu akora akazi ko gutwara boda boda muri Uganda.

Ibisabwa kwishyura ikizamini cya PCR Covid-19 bireba gusa umupaka wu Rwanda na Uganda. Abajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Tanzaniya bava mu Rwanda basabwa gusa kwerekana laissez-passer cyangwa pasiporo bafite ikizamini cyihuse cya Covid-19, igura amafaranga 5000 ($ 5).

Abasesenguzi babona ko izi ngamba zihambaye zashyizwe nkana ku mupaka w’u Rwanda na Uganda mu rwego rwo kugenzura abasohoka n’abinjira kuko amakimbirane ya politiki hagati y’ibihugu byombi atarakemuka.

Ati: “Ingendo n’urujya n’uruza rw’abantu ku mupaka wa Gatuna rugomba kugenzurwa, byibura mur iki gihe, kugira ngo abantu batisuka mu gihugu gifite amateka yo gufata nabi abanyarwanda. Haracyari ukutizerana ukurikije amateka ya vuba hagati y’ibihugu byombi. U Rwanda ruracyakeneye gusuzuma mu bwitonzi niba ari byiza kureka urujya n’uruza rw’abantu mu bwisanzure ”, nk’uko byasobanuwe na Dr Eric Ndushabandi, umwarimu w’ubumenyi mu bya politiki muri kaminuza y’u Rwanda.

Umubano w’u Rwanda na Uganda watangiye kumera nabi guhera muri 2017 ubwo u Rwanda rwashinjaga umuturanyi warwo Uganda gucumbikira imitwe irwanya leta ya Kagame no kwica urubozo abanyarwanda bajya cyangwa batuye ku butaka bwa Uganda. Nubwo habaye ibiganiro hagati y’ibihugu byombi byashyizwemo imbaraga nyinshi zo kugarura umubano mwiza, ibibazo bimwe biracyahari.

Exit mobile version