Minisiteri y’Abakozi ba leta n’Umurimo (MIFOTRA) yasabye abakoresha mu nzego za leta n’iz’abikorera kujya bakata 0.5% ku mushahara wa buri kwezi ku bakozi babo, bakawushyikiriza ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) akajya kunganira ubwisungane mu kwivuza, mutuelle de santé.
Ni icyemezo iyo Minisiteri yatangaje igendeye ku Iteka rya Minisitiri w’Intebe no 034/01 ryo ku wa 13/02/2020 ryerekeye inkunga z’ubwisungane mu kwivuza riteganya ahantu hatandukanye hagiye kujya hava amafaranga yo kunganira ubwisungane mu kwivuza.
Itangazo MIFOTRA yashyize ahagaragara rivuga ko “Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo imenyesha abakoresha bose mu nzego za leta n’iz’abikorera mu Rwanda ko 0.5% avuga muri iryo teka mu ngingo yaryo ya kabiri igika cya 10 akatwa n’umukoresha ku mushahara utahanwa n’umukozi.”
Rikomeza rivuga ko umukoresha akusanya buri kwezi uwo musanzu akawushyikiriza RSSB kuri konti yayo iri muri Banki Nkuru y’u Rwanda yitwa RSSB CBHI SCHEME.
Iryo tangazo ryashyizweho mukono na Minisitiri Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, ryibutsa ko imenyekanisha ry’uwo musanzu rikorwa bitarenze tariki 15 z’ukwezi gukurikira uko abakozi bahembwamo.
Ahandi hateganyijwe kuva ubwunganizi
Iri teka rivuga ko ku mafaranga azajya aturuka muri Leta, arimo miliyari 6 Frw azajya aturuka mu ngengo y’imari y’umwaka, yishyurwa na Minisiteri ifite imari mu nshingano zayo.
Iri teka risobanura ko buri mwaka Minisiteri ifite imari mu nshingano zayo izajya itangira 3 000 Frw buri muntu utishoboye uri mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe.
Ku mafaranga yishyurwa ku iyandikwa ry’imiti n’ibikoresho byo mu buvuzi, yishyurwa na Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano zayo, 50% azajya nayo agenerwa kunganira Mutuelle de Santé mu gihe amafaranga yose (100%) yishyurwa n’abakora ubushakashatsi mu rwego rw’ubuzima nayo azajya agenerwa kuyunganira.
Iri teka rigaragaza kandi ko 10% by’amafaranga acibwa kuri serivisi zihabwa amasosiyete y’ubucuruzi akora ibikorwa by’imikino y’amahirwe izwi nka Betting, yishyurwa Minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano nayo azajya agenerwa kunganira ubu bwishingizi.
Iri teka risobanura ko 50% by’amafaranga yose atangwa mu kugenzura imiterere y’ibinyabiziga ‘Contrôle Technique’ ndetse na 10% acibwa abakoze amakosa mu muhanda, asanzwe yishyurwa Polisi y’igihugu nayo agiye kujya agenerwa kunganira Mutuelle de Santé.
Hari kandi amafaranga asanzwe acibwa abacuruza ibintu bitujuje ubuziranenge, yishyurwa ikigo cya Leta gifite ubuziranenge mu nshingano zacyo iri teka risobanura ko yose(100%) agiye kujya yunganira ubu bwishingizi ndetse n’amafaranga 100Frw ava ku mahoro yakwa kuri parikingi z’ibinyabiziga kuri buri saha imwe bihagaze, yishyurwa n’Umujyi wa Kigali.
Iri teka rigaragaza ko 10% by’amafaranga ava mu bukerarugendo agenewe uturere bireba, yishyurwa n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) agiye kugenerwa ubu bwishingizi.
Hari kandi ibihumbi 20Frw asanzwe ava mu ihererekanywa ry’imodoka yaguzwe n’ibihumbi 10 Frw kuri moto asanzwe yishyurwa ikigo cy’imisoro n’amahoro nayo agiye kuzajya yunganira ubu bwishingizi.
Rivuga ko 4.000 Frw kuri hegitari imwe y’ubutaka bw’igishanga na 5.000 Frw kuri hegitari imwe y’ubutaka bw’imusozi na 2.000 Frw kuri hegitari imwe y’amaterasi y’indinganire, yishyurwa n’Akarere bireba azajya agenerwa kunganira ubu bwishingizi.
Iri teka rivuga ko uretse inkunga ya Leta igenewe abatishoboye itangwa bitarenze tariki ya 30 Nzeri buri mwaka, inkunga ya Leta ivugwa muri iyi ngingo itangwa buri gihembwe.
Iri teka rigaragaza ko hari n’inkunga izajya itangwa na sosiyete z’ubucuruzi bw’itumanaho n’zi’ubw’ibikomoka kuri peteroli izajya igenerwa kunganira Mutuelle de Santé. Buri sosiyete y’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli yishyura inkunga mu bwisungane mu kwivuza ingana n’amafaranga 20 Frw kuri buri litiro y’ibikomoka kuri peteroli igurishije nayo azajya yunganira ubu bwisungane mu kwivuza.
Ikigo cya Leta gifite ubwisungane mu kwivuza mu nshingano zacyo nicyo iri teka riha ububasha bwo gukora igenzura rigamije kumenya ko inkunga yishyuwe yabazwe uko biteganywa.
Ikigo kigomba kwishyura iyi nkunga kitazajya kiyitangira igihe kizajya kishyuzwa inyungu z’ubukererwe ingana na 2% buri kwezi.
Imibare ya RSSB igaragaza ko ubwitabire bwa Mutuelle de Sante buri hejuru ya 85 %.