Nyuma y’aho bamwe mu batutsi bari bararokotse Jenoside bishwe n’abacengezi byabaye ngombwa ko bashyingurwa mu rwibutso mu gihe umutekano wari ukiri muke; Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buza kwemeza ko bimurirwa ahandi.
Iki gikorwa cyatangiye kuri uyu wa 21 Werurwe 2017.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascène avuga ko ibi biri muri gahunda yo kuvugurura inzibutso kandi ko n’abashyinguye muri uru rwibutso rwa Muhoza bazize jenoside yakorewe Abatutsi na bo bazimurwa mu minsi iri imbere.
Ati “Bashyinguwe hano kuko hari mu bihe by’umutekano muke; turi muri gahunda yo kunoza inzibutso kuko n’abazize jenoside yakorewe Abatutsi bazimurwa ubwo tuzaba twujuje urwibutso rwa Busogo ruzaba ruri ku rwego rw’akarere nk’uko biteganywa.”
Muri uru rwibutso rwa Muhoza haruhukiyemo imibiri y’abiciwe mu nzu y’ubutabera ya Ruhengeri bagera kuri 800 na ho imibiri y’Abatutsi bishwe n’abacengezi mu 1997 iteganyijwe kuhimurwa igera kuri 37.
http://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-imibiri-y-abishwe-n-abacengezi-yakuwe-mu-rwibutso-rw-abazize-jenoside