Kigali:Abatuye mu manegeka bashobora kwimurwa vuba aha
Umujyi wa Kigali uravuga ko mu bihe bidatinze amazu yose yubatswe ahantu hari mu kaga (High Risk Zone) ko bagomba kwimurwa mu buryo bwihuse ngo mu rwego rwo gukumira ibiza bishobora kwibasira abatuye muri ibi bice.
Ku ikubitiro ngo hatangiye gukorwa amaburura ku mazu yose agomba gusenywa, mu gihe ikindi kiciro kizakurikiraho kikazaba ari ukwimura aba bose amaburura azagaragaza ko batuye mu bice byiswe amanegeka.
Ibi bivuzwe mu gihe abaturage batuye mu bice bimaze gukorerwaho aya mabarura bavuga ko badasobanukirwa n’ibimenyetso bimaze iminsi bishyirwa ku mazu yabo, ngo kuko ubuyobozi ntacyo burababwira kugeza ubu.
Mu karere ka Nyarugenge by’umwahariko mu duce twa Gitega, Cyahafi na Kimisagara, amazu atari make yo muri utu duce amaze kuzuzwaho ibimenyetso bifite inyuguti ya X ryandikishijwe ibara ritukura ( ibyo benshi bazi ku izina rya Towa).
Ibi bimenyetso biri gushyirwa kuri aya mazu bitabanje kumenyeshwa ba nyir’amazu nkuko bisobanurwa na bamwe mu batuye muri ibi bice byamaze gukorerwamo icyiswe amabarura.
Abafite amazu yamaze gushyirwaho ibi bimenyetso bagaragaza impungenge z’uko batazi icyizakurikira nyuma y’ibi.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ari nabwo buri inyuma y’ibi bikorwa buvuga ko abaturage bafite amazu yanditsweho ko ntampungenge bakwiye kugira ngo kuko ibi biri gukorwa ari amabarura y’ibanze ngo bityo ngo ntampunge zikwiye kubaho.
Ikizakurikira aya mabarura ngo ni ukwimura abatuye mu mazu azagaragaraho kuba yajya mu kaga mu gihe icyo ari cyo cyose ngo bakajyanwa gutuzwa ahabugenewe nkuko byemejwe na Fred Mugisha ushinzwe imyubakire n’imiturire mu mujyi wa Kigali.
Kugeza ubu umujyi wa Kigali ukomeje kurwana urugamba rwo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’umujyi nubwo kugeza ubu hari ababona ko bitazapfa koroha ngo iki gishushanyo gishyirwe mu bikorwa nkuko byifuzwa.
Ibice bivugwa byubatswe ahantu hiswe mu manegeka cyangwa mu kajagari byose bigomba gusenywa bikubakwamo amazu ajyanye n’icyitegererezo.
Gilbert-Imirasire.com