Site icon Rugali – Amakuru

Leta ya Kagame ibinyujije mu kinyamakuru cyayo igihe yerekanye ubwoba mu bizava mu rubanza rwa Col Karegeya muri Afurika y’Epfo

U Rwanda rutegereje kureba uko Afurika y’Epfo yitwara mu iperereza ku rupfu rwa Karegeya. Hashize imyaka isaga itanu Karegeya Patrick wabaye mu ngabo z’u Rwanda, yiciwe muri Afurika y’Epfo, mu cyumba cya hotel ya Mischelangelo mu ijoro ryo rishyira ku wa 1 Mutarama 2014.

Karegeya afatwa nk’umwe mu bashinze umutwe wa RNC uyoborwa na Kayumba Nyamwasa, umutwe washinjwe uruhare mu bitero bya grenade zatewe mu bice bitandukanye cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, guhera mu 2009.

Urupfu rwe rwakurikiwe n’umwijima mu mubano wa Afurika y’Epfo n’u Rwanda, abayobozi b’icyo gihugu barwitirira abantu boherejwe n’u Rwanda. Polisi ya Afurika y’Epfo yatangije iperereza ndetse muri Nzeri 2014 ivuga ko abarugizemo uruhare bamenyekanye, amakuru yose ashyikirizwa Ubushinjacyaha.

Gukurikirana icyo kibazo byaje guhagarara, ariko nyuma y’igihe kirekire, ku wa 16 Mutarama 2019 muri Afurika y’Epfo hatangizwa iperereza rishya ku rupfu rwa Karegeya no gukusanya ibindi bimenyetso by’abatangabuhamya.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Busingye Johnston, yatangarije Jeune Afrique ko u Rwanda rutegereje kureba uko Afurika y’Epfo izitwara.

Abajijwe niba u Rwanda rwiteguye gukorana na Afurika y’Epfo mu iperereza nirukenerwa, yasubije ati “Iki kirego gishingiye ku mpamvu za politiki. Ibyo mu Rwanda tuzi kuri Karegeya bitandukanye n’ibiri kuganirirwa muri ruriya rukiko. Hano yahamijwe uruhare mu bitero bya gerenade zahitanye ubuzima bwa benshi.”

“Tuzareba uko Afurika y’Epfo izitwara. Nk’uko ubizi, umubano wacu ntumeze neza cyane. Aya madosiye y’ubutabera ntakwiye guhumanya umubano wacu mu bya dipolomasi, ariko imikoranire igomba kubaho ku mpande zombi. Twe twasabye kohererezwa Kayumba Nyamwasa ariko ntacyo byatanze.”

Karegeya ku wa 13 Nyakanga 2006 Urukiko rwa Gisirikare rwamuhamije icyaha cy’ubugande n’icyaha cyo gutoroka igisirikare maze rumukatira igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu no kwamburwa amapeti ya gisirikare ari nabwo yamburwaga ipeti rya Colonel.

Yahungiye muri Afurika y’Epfo mu 2007, yongera kuburanishwa adahari mu 2011 ahamwa n’ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gukurura amacakubiri n’ivangura; ibyaha bivutsa igihugu na Leta umudendezo no gusebanya, akatirwa gufungwa imyaka 20.

Yatangaje ku mugaragaro ko we na bagenzi be barimo Kayumba Nyamwasa barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda byeruye.

Mu minsi mike ishize hari ababyukije amagambo menshi kuri iki kirego, harimo inkuru yatangajwe n’Ikinyamakuru The Guardian igereranya urupfu rwa Patrick Karegeya n’urw’Umunyamakuru wo muri Arabie Saoudite, Jamal Khashoggi wiciwe muri Consulat ya Arabie Saoudite umwaka ushize.

Iyo nkuru yanditswe n’Umwongerezakazi w’imyaka 58, Michela Wrong, ndetse hashyirwa hanze amafoto ye ari kumwe na Leah Karegeya, umugore wa Patrick Karegeya.

Gusa abantu banyomoje iyi mvugo, bavuga ko ahubwo yagereranywa na Osama Bin Laden wayoboraga umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda, wagabye ibitero kuri World Trade Center na Pentagon ku wa 11 Nzeri 2001, kigahitana inzirakarengane zisaga 2000. Khashoggi we ngo yari umunyamakuru w’inzirakarengane.

Indi nkuru wasoma: Patrick Karegeya si Khashoggi, ni Osama Bin Laden w’u Rwanda

 

Patrick Karegeya ni umwe mu bashyizwe mu majwi mu mugambi wo gutera grenade mu Mujyi wa Kigali

 

Exit mobile version