Site icon Rugali – Amakuru

Leta ya Kagame agatara karayakanye, ubukene burayugarije bikomeye none itangiye gucurika abaturage

Birakaze noneho peee! Bigeze aho umwana arira nyina ntiyumve! Leta ya Kigali agatara karayakanye(ubukene burayugarije bikomeye) kuburyo ubu yateje muri rubanda rwa guseseka ngo irusaba inkunga y’amafaranga ngo yo gushyigikira cya kigega baringa kitwa AGACIRO. Ubu abaturage bafite icyo baricyo cyose bahagarariye cyaba ishyirahamwe,amakoperative,ibimina …barimo gutumizwa igitaraganya bakaza Kigali bagahurira n’abahagarariye “ikigega akaciro” muri Hotel yitwa Hill Top maze bakabwirwa ko bagomba gutegeka abo baje bahagarariye gutanga amafaranga mu kigega bubi na bwiza kuburyo ngo babahaye itariki ntaregwa ya 31 Werurwe 2017 yo kuba buri shyirahamwe buri kimina buri koperative yatanze raporo y’amafaranga igomba kujya itanga buri kwezi ndetse ngo na buri munyamuryango agatanga aye ku giti cye. Igitangaje ni uko abaje munama ngo usibye kubagaburira nta kindi babaha kuburyo ngo na ticket yabazanye n’ibasubizayo nubwo iyo bahamagawe babwirwa ko ticket bazayisubizwa bahageze ngo iyo bayibajije barasubizwa ngo”turababwira ko mu kigega nta mafaranga arimo namwe ngo tubahe tike,ahubwo nimwihute muzanemo amafaranga”!

Mu mwanya hari undi muntu unyongoreye ko amwe mu mabanyi leta yari ifitemo imigabane ndetse ubu kubera ikibazo cy’ubukene ikaba yatangiye kugurisha iyo migabane ubu ngo ho imiborogo ni yose kuko abantu bari bafitemo za compte broqués (konte boroke) ubu ngo bari kujya kwaka amafaranga yabo maze banki ngo zikababwira ko abafitemo amafaranga ari kuri izi konte ngo bazayabona nyuma y’ukwezi kwa cumi(uKwakira)2017 nuko bakumirwa.Babaza impamvu ntibahabwe ibisobanuro bifatika ahubwo bakabarimanganya gusa.Umwe mu bafitemo amafaranga wagombaga kuyavanamo muri kino cyumweru gishize ngo byaramucanze yihererana umwe mu ba gerants(umucungamutungo wizi banki) maze aramubaza ati “mu byukuri niba atari ibanga ni iki kiri gutuma mutaduha amafaranga yacu kandi igihe twahanye cyararangiye?” Nuko undi ngo amubera imfura aramubwira ati”Niko sha kuki mutamenya ibibazo igihugu gifite? Ubuse uragirango bananirwe kuzigama amafaranga azakoreshwa mu matora hanyuma bazasebe? Nonese ko bamwe muri ba Rugigana ubu badufungiye amarobine yabo ubu uragirango leta inanirwe gushaka aho ikura ayo guhemba abakozi bayo ngo mufite ibifaranga mwabitse muri za konte broki? Nonese ko amafaranga y’icyama ubu amenshi yari yashowe mu mishinga minini ubu ngo bikaba bimeze nabi urumva aho guseba tutaba twifashishije aya yanyu muba mwabuze icyo muyamaza mukaza kuyatsindagira hano?Reka rero tubanze tuyabyaze umusaruro tuzaba tuyabaha mu kwa cumi tumaze no kureba aho ibintu bigana! Hahahaha”.

Ngayo nguko ahubwo mube muretse gato numvise ngo no mu tugali twose ngo babamenyesheje ko abayobozi batwo bagomba gushakisha ahantu hose hava amafaranga kuburyo ngo ubu no mu giturage nta muntu wemerewe ngo no gutera akondo ku nzu ye ahahomotse ngo atabanje kwishyura ibihumbi bitanu ngo byo gusana,kandi ngo uzabirengaho azajya atanga amande y’ibihumbi magana abiri ngo yo kuza gusenya ibyo azaba yashyize kunzu ye atabanje kujya kwishyura biriya bitanu ngo byo gusana ahangiritse ku nzu ye!

Muhagarare rero abahungu badukande turuke nayo ba mukecuru batwonkeje daa!!

Bimwe babateraga igipindi ngo intore ntiganya, rahira ko mutagiye kuganyira mutagira nuwo muganyira?

Yanditswe na Abatabibona Muratubabaza

Exit mobile version