Abashyiriwe ‘towa’ ku mazu baratakambira Umujyi wa Kigali kuzitondera ibyo kubimura
Nubwo Umujyi wa Kigali wagiye usobanura uko abantu bari mu manegeka bagomba kwimuka, abaturage bo bagaragaza ko bizagora bamwe kongera kubona aho batura Leta itabafashije.
Hirya no hino mu Mujyi, amazu menshi ataramenyekana umubare yamaze gushyirwaho ikimenyetso ko aho ari abayatuyemo isaha n’isaha bagomba kuyasohokamo.
Igice cya Gitega, Gatsata na Kimisagara ni uduce usangamo abantu benshi b’amikoro aciriritse bahinira bugufi bavuye gupagasa mu Mujyi wa Kigali rwagati. Ariko nubwo hari abakodesha hari n’aba nyir’amazu bemeza ko kwimuka bitazaborohera.
Muri iki gice, Leonidas Karemera utunzwe n’amafaranga yishurwa ku bukode bw’inzu, yagaragarije izubarirashe.rw ko ari mu bahangayikishijwe n’imibereho igihe nikigera cyo kubimura, leta itabafashe ukoboko ngo ibahe ibibanza, n’uburyo bwo kubaka ariko n’ubu n’ikibazo.
Yagize ati “Nta kindi nyine ni ubukene, kuko n’inzu yashyizweho kiriya kimenyetso se wayijyana muri banki ngo uyitangeho ingwate bigaragara ko isaha n’isaha igomba gukurwaho?”
Yakomeje avuga ko ikindi giteye impungenge nihagera igihe cyo kubimura, ntibahabwe ingurane bizashyira mu kaga imibereho yabo.
Karemera ati “Inzu dukodesha ahanini ni zo zadutungiraga imiryango, tukabasha kwishyurira abana amashuri, tukibeshaho,…twimutse leta ntiduhe ingurane ikwiye n’ibibanza i Kigali, twahangayika.”
Abatuye muri utu duce, usangamo imiryango myinshi ari iy’abitwa ‘abapangayi’, kuko abagize ubushobozi bwo kubaka kera, bagiye bubaka amazu arenze imwe. Hakagenda hanongerwaho utundi tuzu duto, usangamo abaseribateri babyiganira mu bipangu.
Milindi Jean Pierre ucumbitse mu Gitega yagize ati “Aba boss bacu [avuga ba nyir’amazu] usanga baffite amazu menshi bakodesha, ariko buri nzu ugasanga imwe irakodeshwa ibihumbi 40, 50, bityo akagenda asarura, ugasanga umujyi barawubashije, ariko ubabwiye ngo nibagende sinzi ko babasha kongera kubaka, adafite ukundi yakwaka inguzanyo.”
Muri Gicurasi, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Monique Mukaruliza, yabwiye itangazamakuru ko uburyo bwo kwimura abantu bitewe n’ubuhaname bw’aho batuye cyangwa se hafi ya za ruhurura, bizashingira n’amakuru ari gukusanywa ku igenzurwa ry’imiturire muri ibyo bice.
Yanatanze ihumure ariko ihumure ariko ko kabone nubwo aba baturage basabwa kwimuka ahashyira mu kaga ubuzima bwabo , ntibizahita bishyirwa mu bikorwa.
Yagize ati “Bitewe n’ubushobozi buzaba bubonetse, tumaze kubona abo bantu neza…tuzakora gahunda y’uko twagenda tubimura. Birumvikana ko hazabaho kubanza kureba ubushobozibukenewe, ntabwo mbabwira ngo tuzamara kubona abo bantu ngo buke twabimuye bose, bizaterwa n’ubushobozi buzaba bubonetse, ndetse n’uburemere bw’ikibazo.”
Ubwo izubarirashe.rw ryageraga mu Biro bikurikirana imiturire n’igishushanyo mbore cy’Umujyi wa Kigali kuwa Gatatu, tariki ya 15 Mata 2016, amakuru ku byavuye mu ibarura ry’abatuye mu manegeka yari ataramara gukusanywa.
Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera mu Mujyi wa Kigali, Merard Mpabwanamaguru, yagize ati “Uwo mwitozo urimo urakorwa kugira ngo Umujyi wa Kigali umenye abantu badatuye neza … Ayo makuru nuyabona, Umujyi wa Kigali uzarushaho kubona icyo ugomba gukora; Abatuye aha n’aha barimurwa, abatuye aha mu kubimura bizakorwa gutya na gutya. Abatuye aha n’aha ntibari bwimurwe, ahubwo hazashakishwa uburyo inzu zabo zubakwa ku buryo buteganyijwe.”
Nubwo hataragaragazwa ibizashingirwaho mu kwimuka kw’aba baturage, uko bizakorwa, n’igihe bizakorerwa, Umuyobozi w’Umuyi wa Kigali yavuze ko abantu bose batazahabwa ingurane.
Abagomba kwimurwa barimo abatuye hejuru y’ubuhaname bwo hejuru ya 30%, abari hafi ya za ruhurura no hafi y’ibishanga.
Uretse ibyo kandi, Umujyi wa Kigali wavuze ko utazagenera ingurane buri muntu werekwa ko agomba kuvana inyubako ye ahashobora gushyira ubuzima bwe mu kaga, hazashingirwa ku bushobozi bw’abaturage.
Ku bw’ibyo abaturage bagasaba ko leta yazashishoza cyane ku buryo nta muntu uzaterwa ubukene n’ivugururwa ry’imiturire mu Mujyi wa Kigali.
Hagati aho ariko, mu bice biri mu gice kitwa “amanegeka’, leta yakomeje gushishikariza ababituyemo kuhimuka, ntabyo gutsimbara kuvuga ko nta mikoro yo kwimuka, bagakiza ubuzima bwabo. Ariko hakaba uduce abaturage badahita bumva iyo ntabaza, babona ko hakomeye ntacyo bazaba.
Umujyi wa Kigali uteganya ko ahafite abaturage batuye mu manegeka, nka Mont Kigali nibahimuka hazaterwa ishyamba. Naho ahandi hashyiraga ubuzima bwabo mu kaga bitewe n’ubwoko n’ibikoresho bubakishije, abiteganyijwe ko hazavugururwa.
Source: http://izubarirashe.rw/