Site icon Rugali – Amakuru

Leta ya FPR igeze ku rwego aho yumva ko kurenganya uwo ishaka ntacyo yikanga: uwishatse iramwica, uwishatse iramufunga, uwishatse irashimuta; yageze ku rwego rw’uko nta muntu ushobora kuyivuguruza!

"Nibazane imbunda baturase nubundi batwishe" ngo uwabasenyeye niwe Coronavirus!

Abanyarwanda ntabwo ari injiji! Akarengane karagwira, ariko ako gusenyera umuntu mu mvura, ufite abana, muri iki gihe cy’icyorezo cya Coronavirus, kararenze! Ni umutungo wawe bwite Leta ivogera! Ibi ni ubunyoni; ibi ni ububandi! Ni ubwambuzi bugaragara!

FPR imenye ko akarengane ariko kabyara impinduramatwara igihe abaturage barambiwe akarengane. Evode UWIZEYIMANA wagize ati FPR ni Leta y’amabandi yitwaje intwaro iyobora u Rwanda akwiye gushimirwa!

Dr Kayumba nawe ati iyi Leta niyo igena ibigomba gukorwa yitwaje intwaro! Izo mbaraga, izo ntwaro FPR ikoresha ibarenganya Abanyarwanda ntibazakomeza kubirebera!
Uko abaturage bagenda babona uko barenganywa, cyane kwica urubyiruko: Kizito Mihigo, Niyomugabo Gérard; kwica abafashije FPR nka Rwigara, bazashirika ubwoba bahaguruke!

Ubutegetsi bwa FPR ntibukirobanura Umututsi, uwo bafatanije urugamba; ni agatsiko gashyira imbere inyungu zako! Abandi bagasenyerwa, bakicwa, bagafungwa, ngo njyewe ntibindeba; nyamara umenye ko biriya bikorwa bizakugiraho ingaruka!

Iyi FPR ntawuzayikorera nka Kayumba Nyamwasa na Karegeya; uri nde wowe wizera ko ufite urukingo bitazakugeraho? Abaturage bamaze kurambirwa akarengane bakorerwa!

Ntabwo ari agace kamwe karimo akarengane; ni igihugu cyose: gutemerwa imyaka, icyemezo cy’ubukode bw’ubutaka bwawe gakondo kuburyo hari abatwaye ubutaka bwawe ukabukodesha nabo, bakazabukwaka igihe babishakiye! Abaturage nibibaze bati: aka karengane kazarangira ryari?

Igihe kirageze ngo Abanyarwanda bavuge ngo kagomba guhagarara: byarabaye mu Bufaransa, muri Sudani, Burkina Faso, mu Misiri.
Niba twemeye ko agatsiko gakomeza kuvuyanga igihugu cyacu, tuzaba dufite ikibazo!

Mu ntambara, abantu 5 bafite imihoro bafataga abantu 100, bakabatemagura barebera kuva kuwa mbere kugeza kuwa nyuma; bazize ubujiji cyangwa ubwoba!
Abanzi b’Abanyarwanda ntabwo ari agatsiko ka FPR, ikiboshye Abanyarwanda ntabwo ari imbunda za FPR, ikiboshye Abanyarwanda ni ubwoba, ni ubugwari!
Ubwoba butuma utavuga akarengane kawe; ubwoba butuma wihakana umuvandimwe wawe cyangwa inshuti yawe; ubwo bwoba buzarangira ryari?

Abanyarwanda tugomba kwibaza niba turi ibigwari byo gutega agahanga, byo kwemera ko akarengane kaba akarande, kaba umuco, cyangwa tugomba kugaashyiraho iherezo! Dukomeze tukarebere, abana bacu bazagasange? Tugomba kuvuga ko tukanze, ko kagomba guhagarara! Nta mwanzi w’Umunyarwanda, ntawuboshye Umunyarwanda, uretse UBWOBA!

Niba tudahagurutse, ngo dushirike ubwoba, tuvuge tuti: ibi bigomba guhagarara, ntituzirirwe turira tuvuga ngo Kagame, ngo FPR, RDF, baratumaze! Oya, twebwe ubwacu turiboshye! Ubwoba buratuboshye!

Tugomba gushirika ubwoba tugahagarika akarengane akariko kose byanze bikunze, naho ubundi Abanyarwanda ntabwo turi ibigwari byo kwemera ko akarengane katubaho imyaka 20, 25, duhora tuvugira mu matamatama gusa! Tugomba guhaguruka gitwari nkuko abandi baturage b’ibindi bihugu babikora tukavuga tuti akarengane turagahagaritse!

FPR IRAGURISHA ABACYENE N’IBYABO IKABYEGURIRA ABAKIRE! AKA KARENGANE AMA…

Akarengane kari gukorerwa abanyarwanda karimo gutuma abaturage bashyira hamwe ngo batangize impunduramatwara yo …

Appolinaire Twahirwa

Exit mobile version