1. REB yohereje abakozi bayo hirya no hino mu gihugu kureba ibyica uburezi. Ibibazo ni uruhuri ariko iby’ingutu barabica iruhande.
2. Uburezi bw’ibanze si ubuntu ahubwo burahenze cyane ku buryo hari icyiciro cy’abakene gihejwe ku burezi.
3. Mu mashuri abanza n’ayisumbuye umutegetsi witwa Rukeba ( REB) arabwira abarimu batishimiye umushahara wa serumu ko ntawabahatiye kuza mu bwarimu.
4. Leta nk’umukoresha itegetswe kumva no gushyikirana na syndicats zihagarariye abakozi.
5.Rukeba uhagarariye Leta aragereranya abarimu na bougie igomba gushya kugirango imurikire abandi.
6.Rukeba ngo umwarimu utishimiye umushahara we nasezere ajye gushinga business.
7.Mwarimu ati: “mbeshya ko umpempa nkubesyhe ko nkwigishiriza“, Rukeba (REB) ati “turaguhemba make kandi wigishe neza kuko kwigisha ni umuhamagaro, kandi ntugomba kumarira umujinya ku bana“.
8.Rukeba arashimagiza agahimbazamusyi ka mwarimu kamaze kwirukanisha abana b’abakene barenga 380.000
9.Rukeba aratwibira akabanga ko Leta ikennye itabasha kongera umushahara wa mwarimu.
10.Gukemura ikibazo cy’ubucucike gikabije n’amashuri 3000 yenda kugwa kubana ko bisaba amafranga menshi, niba isanduku ya Leta nta kilimo iki kibazo kizakemuka gite?
11.Inyamanswa nini irya n’into, mu Rwanda hagomba kugira umucuruzi ufunga kugirango undi abone abakiliya. Noneho bigeze no mu mabagiro y’inka.