Site icon Rugali – Amakuru

Leta imera ryari ko dufite inzara? U Rwanda ‘mu bihe bidasanzwe by’imirire mibi’, abandi bati ‘si byo’

Ni gute umusaruro mbumbe w'u Rwanda wiyongera 12% mu gihe inzara n'ubukene byiyonera?

Jean Claude Mwambutsa/BBC – Kigali

Impuguke ku mirire zo muri Afurika zivuga ko imibare yerekana ko ibihugu byose by’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara biri mu bihe bidasanzwe ku mirire mibi cyane mu bana, zivuga ko imibare y’u Rwanda iri hejuru cyane.

Imirire mibi yibasiye abana benshi batarageza ku myaka itanu mu bihugu byose by’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, nk’uko bivugwa n’izi nzobere zo muri Afurika mu nama izihurije i Kigali.

Ikigero gifatwa nk’icyakwihanganirwa mu mirire mibi izi nzobere zivuga ko ari 20%, iki kigero mu Rwanda kigeze kuri 38%.

Kugwingira mu Rwanda: ababyeyi bavuga ‘ubukene’, abategetsi bati ‘ni ubujiji’
Amagufa yacu ari guhindurwa n’ubuzima bugezweho
Leta y’u Rwanda iraha imfashandyo abatishoboye

Imirire mibi itera abana kwibasirwa n’indwara zitandukanye cyangwa bikabaviramo gukura nabi (kugwingira).

Ubushakashatsi buheruka bwa leta y’u Rwanda ku baturage n’imibereho yabo bwo mu mwaka wa 2015, bugaragaza ko nko mu ntara y’iburengerazuba gusa 45% by’abana baho bagwingiye.

Porofeseri Madamu Ngozi Nnam, inzobere mu by’imirire ikuriye ishyirahamwe rihuza izi nzobere muri Afurika, avuga ko iki kibazo kimeze nabi cyane muri Afurika.

Ati: “Hamwe urugero ruragera kuri 25%, aha mu Rwanda turi ho ruri hejuru cyane kuko ari 38%. Urugero rufatwa nk’urwakwihanganirwa ni iyo ruri kuri 20%, hejuru yaho icyo gihugu gifatwa nk’ikiri mu bihe bidasanzwe”.

‘Nta kibazo cy’ibiryo dufite’

Ku ruhande rw’u Rwanda iyi mibare ngo ntisobanura ko igihugu gifite ikibazo cy’ibiribwa bicyeya. Madamu Christine Mukantwari ukuriye inzobere mu by’imirire mu Rwanda, avuga ko ikibazo ari ababyeyi batita ku bana kuva babatwite na nyuma yo kubyara.

Ati: “Nta kibazo cy’ibiryo dufite, abagera kuri 80% nta nzara bafite. Izindi mpamvu ni izihe? Ntabwo umwana akeneye amazi akeneye konka kugeza ku mezi atandatu nyuma ukamugaburira ya ndyo yuzuye, kubera igifu gito cy’umwana bisaba ko arya byibura inshuro esheshatu ku munsi”.

Mu bice bitandukanye, kuri iki kibazo abategetsi mu Rwanda bagiye bumvikana bavuga ko impamvu nyamukuru y’iki kibazo atari ibura ry’ibiribwa ahubwo ari ukutamenya gutegurira abana ibihari.

Ababyeyi biganjemo abo mu miryango ikennye bavuga ko ikibazo gikomeye ari uko nta biribwa bihagije bafite cyangwa babasha kugura kubera ubukene.

Mu kwezi kwa gatanu, umwe mu babyeyi yabwiye BBC ati: “Iyo natetse ibirayi umwana na we ni byo arya kuko sinakorera amafaranga 700 ku munsi ngo mbone n’agakono k’umwana ku ruhande”.

Ibiciro by’ibiribwa ku masoko mu Rwanda biri mu bizamuka kenshi bikananiza ubushobozi bw’umukene kugura byose akeneye mu kwihaza mu mirire.

Source: BBC

Exit mobile version