Abaturage baho bita muri Bannyahe banze ko abasenateri babannyaho babata mu nama baritahira!
Iyi Leta y’igitugu ko izengereje abaturage. Abo ba Senateri barabaza abaturage ngo ninde wubatse afite uruhushya rwo kubaka? Ubwo baragira ngo babone aho bahera bavuga ko abubatse nta ruhushya nta ngurane bazabaha. Niba umuturage yaraguze ikibanza akarinda aho acyubaka ubuyobozi bwo bwarebaga he? Ako kajagari bavuga ntikubatswe bareba, ko batagize icyo babikoraho abaturage batarahuzura?
Abaturage baravuga ko itegeko ryo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange ritigeze ryubahirizwa. Itegeko riravuga ko ingurane ikwiye ishobora kuba amafaranga cyangwa ubundi buryo bwumvikanweho n’abaturage na leta. Abaturage bakavuga ko batigeze bumvikana na leta ingurane ahubwo ko habayeho agahato.
Abasenateri batangiye guhindura amategeko kugira ngo leta ibone uko ibaryamira. Bati hari igihe leta irenga kuri ayo mategeko yashyizeho kugira ngo irengere unyungu z’umuturage. Niba se umuturage bamwirukanye ngo nave aho atuye muri Bannyahe batamuhaye ingurane ngo n’uko yubatse adafite uburenganzira murumva leta itarimo kwica abaturage bayo? Uwo muturage se arajya he? Dore ko ari na babandi n’ubundi batishoboye.
Singaye na wa muntu wavuze ko Kagame adakunda abaturage be na mba. Nibyo koko. Abo baturage nibo bakabonye ingurane kandi leta ikayumvikanaho nabo nk’uko itegeko yashyizeho ribivuga.