Leta igiye gusuzuma byimbitse ingaruka z’irekurwa ry’abo kwa Rwigara. Ibi ni ukwikura mu kimwaro!!!

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko Leta y’u Rwanda iri bwubahirize icyemezo cy’urukiko ku rubanza rwa Diane Rwigara na Adeline Rwigara, ariko ashimangira ko igiye gusuzuma byimbitse ingaruka z’iki cyemezo.

Ubu butumwa bushyizwe ahagaragara nyuma y’uko kuri uyu wa Kane tariki 6 Ukuboza 2018, Urukiko rukuru rwagize abere Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline.

IGIHE