Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ko leta iri gushyira ingufu nyinshi mu kongera ishoramari rishyirwa mu gukora imyenda n’inkweto mu Rwanda, hagamijwe guca mu gihugu imyenda itumizwa mu mahanga ikaza yarambawe igatwara akayabo.
Ubwo yagezaga ku ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi bijyanye n’Inganda z’imyenda, impu n’ibizikomokaho kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ko imyambaro itumizwa mu mahanga igenda yiyongera ku muvuduko ukabije.
Imyenda n’inkweto u Rwanda rwatumije mu mahanga mu 2010 yatwaye amadolari y’Abanyamerika 50 952 022 arimo aya caguwa 10 711 960; mu mwaka wa 2015 rutumiza hanze ibyatwaye amadolari y’Abanyamerika miliyoni 124 252 136, harimo aya caguwa $ 28 530 170.
Murekezi yavuze ko kugeza ubu u Rwanda rufite inganda ebyiri gusa zikora imyenda; harimo UTEXRWA yo ruganda rwonyine rukora ibitambaro bikorwamo imyenda, na C&H garments.
Yagize ati ‘‘Ibitambaro byinshi bikoreshwa mu budozi mu Rwanda biva mu bindi bihugu nk’u Bushinwa, Vietnam, Kenya u Buhinde na Uganda. Uruganda C&H Garments rwo rwatangiye gukorera ahagenewe inganda muri Werurwe 2015, ubu rudoda imyenda yoherezwa ku masoko yo hanze, ariko mu minsi ya vuba ruzaba rukora imyenda icuruzwa mu Rwanda.’’
U Rwanda kandi nta nganda nini zitunganya impu n’ibizikomokaho ruragira, uretse ahantu hakorerwa inkweto hirya no hino mu Turere.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko guverinoma yashyize imbere korohereza abakora inkweto n’imyenda kubona igishoro binyuze mu nguzanyo zitangwa n’ibigo by’imari, amabanki n’umurenge Sacco, hifashishijwe ubwishingizi butangwa n’ikigega BDF.
Yakomeje agira ati ‘‘Mu by’ukuri ayo mafaranga yose atangwa kugira ngo dutumize caguwa hanze, igice kinini gishobora gushorwa mu gukora imyenda n’inkweto bikozwe n’abikorera kuko n’ubundi nibo babitumiza.’’
Abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC baheruka kwemeza guca burundu imyenda ya caguwa izanwa mu Karere, hongererwa ubushobozi bwo gukora imyenda n’inkweto kuri ba rwiyemezamirimo bo muri ibi bihugu.
U Rwanda rurateganya kuzamura amahoro ya gasutamo ku myenda ya caguwa itumizwa hanze ikagabanuka ku buryo bugaragara mu gihe cy’imyaka itatu, no kuvugurura amahoro ya gasutamo ku bikoreshwa mu kudoda bitumizwa hanze.
Minisitiri w’Intebe yakomeje agira ati ‘‘Tuzanashyira ingufu mu gushishikariza abikorera, ababyeyi kugura imyenda ikorerwa mu Rwanda, yaba imyenda y’abanyeshuri, abakozi, abapolisi, abasirikare, inkweto zabo n’ibindi, ariko ibikorerwa mu Rwanda bikaba imyenda yacu, dukunda, twambara, twamamaza.’’
Hari kandi gushyiraho ikigo kigisha ubudozi (Rwanda Institute of Design and Clothing) no kongera hegitari zihinzeho iboberi ibyazwa indodo, umushinga witezweho kuzinjiriza u Rwanda miliyoni zirindwi n’ibihumbi 200 by’amadolari mu mwaka wa 2018.
Depite Kankera Marie Josée yavuze ko ari ingenzi ko amafaranga menshi u Rwanda rwatangaga rugura imyenda yambawe akoreshwa mu bindi biteza imbere Abanyarwanda, ariko agaragaza impungenge ku kuba UTEXRWA igaragara mu bizashyirwamo ingufu na leta kandi kuva yatangira mu 1984 itagaragaza gutera intambwe.
Yanibajije niba kuba ari uruganda rw’abanyamahanga bidashoboka ko inyungu yagiye isubizwa iwabo aho kuyikoresha mu gushora imari mu Rwanda.
Yagize ati ‘‘Iyaba yari ifite gahunda y’ibikorwa kugira ngo yongere ubwiza n’ubwinshi bw’ibyo ikora, yashoboraga kubikora gusa ikoresheje inyungu yavanye mu mirimo yakoraga, ikora yonyine ntawe bahanganye.’’
Minisitiri w’intebe yavuze ko mu byo bazayifasha harimo kuyisaba kwivugurura, anavuga ko hari gahunda y’ibikorwa by’inganda itegereje kwemezwa mu nama y’abaminisitiri.
Yakomeje agira ati ‘‘Dufashe nka UTEXRWA uko yakoraga kugeza ubu, ntabwo bishimishije. Yewe n’iyo urebye n’ubudodo bwakozwe n’amagweja, imashini za UTEXRWA ntabwo zifite ubushobozi bwo kubutunganya neza n’ubwo bwari buke rwose, ku buryo ibyavagamo byageraga ku isoko ukabona ko bidakunzwe, kandi ubundi umwenda w’ubwo budodo niwo wa mbere ushakishwa ku Isi hose.’’
Isuzuma Guverinoma yakoze mu 2014, ryagaragaje ko mu Rwanda hari inganda nini n’into 919. Muri zo 9% ni nini, 14% ziraciriritse, naho 77% ni nto.
Kugeza ubu Urubyiruko 300 rwahawe amahugurwa yo gukora no kudoda imyenda, abandi basaga 600 nabo batangiye amahugurwa.

Abadepite n’abasenateri bakurikiye ibisobanuro bya Minisitiri w’Intebe
Depite Kankera abaza impamvu UTEXRWA idatera imbere mu bikorwa kandi imaze igihe
Abayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi
Abaminisitiri n’abandi bayobozi muri guverinoma bari baje gufatanya na Minisitiri w’Intebe gusobanurira Inteko Ishinga Amategeko
Source: Igihe.com