Site icon Rugali – Amakuru

LEPROPHETE-UMUHANUZI DUSANGIRIJAMBO: Tsinda umuco wo gukorera kuri  » baranyica » maze « Charisme » wahawe ikunde igirire benshi akamaro!

DUSANGIRIJAMBO: Tsinda umuco wo gukorera kuri  » baranyica » maze « Charisme » wahawe ikunde igirire benshi akamaro!



Amasomo ya Liturujiya yo kuri iki cyumweru cya gatatu mu bisanzwe by’umwaka arahimbaje kandi afite ubuhanga bukomeye atwungura uyu munsi.  Icyandyoheye kuruta ibindi ni inyigisho Pahulo mutagatifu aduha ku IMPANO/CHARISME duhabwa n’Uhoraho Imana, akayitereka mu mitima yacu. Koko ni ukuri, nta muntu n’umwe uviramo aho, ntawe uvukana ubusa. Buri wese afite impano yahawe. Iyo mpano kandi ntabwo ayiherwa ubusa! Ayihabwa kugira ngo ihe icyanga ubuzima bwe bwite ariko  kandi ikagomba no kugirira abandi benshi akamaro. Reka twumve uko ijambo ry’Imana ribitubwira :
1.ISOMO RYA KABIRI: 1 Abanyakorinti 12, 12-30
Bavandimwe, mu by’ukuri umubiri ni umwe kandi ugizwe n’ingingo nyinshi ; ariko izo ngingo zose n’ubwo ari nyinshi zigize umubiri umwe : ni ko bimeze no kuri Kristu. Twese twabatirijwe muri Roho umwe ngo tube umubiri umwe. Twaba Abayahudi cyangwa Abagereki, twaba abacakara cyangwa abigenga, twese twuhiwe Roho umwe. Koko rero umubiri ntugizwe n’urugingo rumwe gusa, ahubwo ugizwe na nyinshi. Niba ikirenge kivuze kiti “Niba ntari ikiganza nta ho mpuriye n’umubiri”, byakibuza kuba urugingo rw’umubiri ? Niba ugutwi kuvuze kuti “Ubwo ntari ijisho nta ho mpuriye n’umubiri”, byakubuza kuba urugingo rw’umubiri ? Niba umubiri wose ubaye ijisho, kumva byaherera he ? Niba byose bibaye ugutwi, uguhumurirwa kwaherera he? Noneho rero Imana yagennye umwanya wa buri rugingo mu mubiri uko yabyishakiye. Yabaye byose byarabaye urugingo rumwe, umubiri wari kuba he ? Ingingo rero ni nyinshi, ariko umubiri ukaba umwe.
Ijisho ntirishobora kubwira ikiganza ngo “Singukeneye”, n’umutwe ngo ubwire ibirenge uti “Simbakeneye”. Byongeye kandi n’ingingo zisa nk’aho ari nta ntege na zo ziba ngombwa, ndetse n’izo dukeka ko zisuzuguritse ni zo twubaha cyane, maze izirusha izindi gutera isoni tukarushaho kuzubahiriza. Naho ingingo zacu ntizijya ziduhangayika. Cyakora Imana yateye umubiri ku buryo buha icyubahiro ingingo zari zitacyifitemo, ari ukugira ngo umubiri utibyaramo amakimbirane, ahubwo ingingo zose zibe magirirane. Niba hari urugingo rubabaye, izindi zose zisangira ako kababaro ; niba hari urugingo rumerewe neza, izindi na zo zirishima.
Namwe rero muri umubiri umwe ari wo Kristu, kandi mukaba ingingo ze buri muntu ku giti cye. Bityo rero abo Imana yashyizeho muri Kiliziya, aba mbere ni intumwa, aba kabiri ni abahanuzi, aba gatatu ni abigisha. Hanyuma ikurikizaho abakora ibitangaza ; abafite ingabire yo gukiza abarwayi, iyo gutabarana, iyo kuyobora n’iyo kuvuga mu ndimi. Mbese bose ni intumwa ? Bose se ni abahanuzi ? Cyangwa ni abigisha ? Mbese bose bakora ibitangaza ? Cyangwa bafite ingabire yo gukiza ? Bose se bavuga mu ndimi ? Cyangwa bose bazi kuzisobanura ?
2. Tuzirikane iri somo 
Mu kugerageza kwicengezamo iri somo,  ndasanga hari ikintu gisa n’ikizami gikomeye buri wese agomba gukora, mu ntambwe  eshatu.
Intambwe ya mbere ni ukwicara ugafata umwanya wo gushishoza kugira ngo umenye neza impano wahawe, iyo ariyo.  Ushobora gusanga ari impano ihanitse cyane,  iyi ikora ibitangaza bigaragara.  Ushobora kandi gusanga ari impano iciye buhufi benshi bashobora kunyura iruhande ntibahite bayibona.  Ikiri ukuri ni uko impano zose zifite akamaro gakomeye , ku muntu ku giti cye no ku muryango wose.
Intambwe  ya kabiri  ni ukwakira neza iyo mpano. Iyo ugaye impano wahawe ahubwo ukihangishaho kurarikira iyo utahawe,  ntacyo ugeraho,  ubuzima burakugora,  byarimba bukakunanira burundu.  Nanone ariko umuntu si we wenyine ku giti cye ugomba kwihatira kwakira neza impano yahawe, na  » communauté » abamo igomba kwemera no kwakira neza iyo mpano.  Iyo wifitemo impano runaka , abo mubana bakanga kuyemera,  bikunze kuba ikigeragezo cy’urucantege,  amaherezo bikazavamo itotezwa rikaze, induru n’umwiryane.
Intambwe ya gatatu ni ukubyaza umusaruro impano wahawe.  Niba warahawe impano yo gutwara indege ariko ntiwigere ugira umuhate wo kwiga kuba umuderevu , yewe ukirinda no kwiga no gutwara igare,  birumvikana ko iyo mpano izapfa ubusa ! Niba wumva wifitemo impano yo kuyobora abandi ariko ugasanga urikorera akazi ko kuba Umuyaya cyangwa Umuboyi gusa,  birumvikana ko impano wahawe iba imeze nk’iyahambwe mu gitaka bityo ikaba idashobora gutanga umusaruro ! Nanone kutabyaza impano yawe imbuto  bishobora kuguturukaho wowe ubwawe kuko ntacyo ukora ngo impano yawe isagambe cyangwa bigaturuka kuri » communauté  » ubamo idashaka kugufasha !
Icyo twese dukwiye kumenya no kwitondera ni iki: iyo impano zinyuranye  twahawe zidacunzwe neza ngo zidufashe kandi zubake umuryango wacu, zishobora kubyara ishyari rikomeye,  zikatubera impamvu yo kwangana , kugambanirana,  gusubiranamo ndetse no kwicana. Nibyo tubona mu buzima bwa buri munsi haba mu ngo iwacu, mu bigo by’Abihayimana, mu kazi. ..mu bitangazamakuru byo mu bihugu byimitse umwiryane nk ‘iwacu i Rwanda.
3. Isomo ku Banyarwanda bo muri iki gihe.
Muri iki gihe igihugu cy’u Rwanda kimeze neza neza nk’umubiri ufite ingingo zinyuranye ariko zitakivuga rumwe! Hadutse abantu bumva ko aribo Banyarwanda bonyine, ko aribo Rwanda, ko ibyiza byose by’igihugu bigomba kuba ibyabo bonyine ! Bene abo ntibatinya kwita abandi benegihugu abanzi b’u Rwanda! Inyangarwanda, Ibigarasha, Ibipinga. ….ni amagambo asobanura kimwe!  Mbese urwishe ya nka ntaho rwagiye!
Imbere y’ikibazo kiremereye nk’iki nibyumvikane neza ko umukiro w’u Rwanda udashobora kuzagerwaho hakoreshejwe impano y umuntu umwe rukumbi, cyangwa impano z’Agatsiko gato !  Impano za buri wese zirakenewe cyane.  Buri wese agomba kugira icyo akora, ashoboye.  Ni ubwo kaba akantu gato.  Mwitegereze umurimo buri ruyuki rukora,  amasaha menshi cyane buri rwose rukoresha kugira ngo hakorwe litiro imwe ya buriya buki dukunda!  Bitwigishe ko « charisme » idatana na  « organisation »! Abishyize hamwe ntakibananira.
Byummvikane nanone ko umuntu wese wumva yifitemo impano yo kugira icyo yakora ariko agaheranwa n’ubwoba cyangwa ipfunwe, bikamubuza guhaguruka ngo impano ye igire akamaro….iri jambo ry ‘Imana ari we rigenewe uyu munsi!  Impano wifitemo wayiherewe ineza ya benshi, nutayikoresha uzabibazwa!  Abahawe byinshi bazabazwa byinshi.
By’umwihariko ndabwira abagore n’abakobwa b’Abanyarwandakazi: niba mu mutima wawe wiyumvamo ko wifitemo akantu k’umwihariko, niba waratahuye ko wahawe impano yo guhangara iterabwoba no kurwanya akarengane, ukaba wemera ko IMBARAGA z’umutima zishobora kurusha ingufu Imbunda n’Amasasu..…jya ejuru ugaragare muri Opozisiyo. Ngwino dushyire hamwe impano twahawe,maze mwirebere ngo zirakiza u  Rwanda n’Abanyarwanda bose ingoyi y’ ubutegetsi bw’igitugu n’iterabwoba bumaze kuturembya .
Nibyo koko HARIHO IZINDI MBARAGA…
Icyumweru cyiza kuri mwese,
Uwanyu, Padiri Thomas Nahimana.
Uwemera naze dufatanye urugendo !

Source: LEPROPHETE-UMUHANUZI DUSANGIRIJAMBO: Tsinda umuco wo gukorera kuri  » baranyica » maze « Charisme » wahawe ikunde igirire benshi akamaro!

Exit mobile version