Site icon Rugali – Amakuru

Leah Karegeya:  Ziriya nkuru kuri Karegeya na Junior Rwigema zasohotse mw’igazeti ya leta Igihe.com ni imizimu ya Karegeya na Rwigema iba yateye Kagame

Leah Karegeya kuri Radio Iteme n’umunyamakuru Jean Paul Turayishimye yagize icyo avuga nyuma y’inkuru kuri Karegeya na Junior Eric Gisa Rwigema zasohotse mw’ igazeti ya Kagame Igihe.com akaba we asanga ari abazimu babo Kagame aba yarishe baba bamuvugisha harimo Karegeya, Rwigema, Kizito n’abandi benshi yashatse kwica cyangwa yahemukiye nka Rwigara, Kayumba, Rujugiro n’abandi umuntu atarondora.

Leah Karegeya yagize ati: Nibaza yuko ari Fred Rwigema uvuze ari na Patrick Karegeya bari nk’abavandimwe ba Paul Kagame. Nibo bamugize icyo aricyo naho ageze arabizi ko babigizemo uruhare. Ntabwo rero amaraso yabo yayafata nk’amaraso asanzwe. Kayumba niwe wavuze ukuntu yatabaye Kagame k’urugamba agiye kugwa mu gico cy’umwanzi. Ntabwo abo bantu wabica cyangwa ngo ubakorere ikintu kibi ngo unahemukire n’imiryango yabo maze ngujye wicara uryame usinzire kereka utararemwe mw’ishusho y’imana njye niko mbibona. Kagame nibaza ko aho agenda hose nibi mubona agenda yica nkaba Kizito n’abandi ntabwo ariwe ahubwo abiterwa nuko aba yumva bagiye kumwica.

Njye mpamya yuko kandi na bibiliya itubwira ko nta mahoro y’umunyabyaha nka Kagame. Umunyabyaha ahora yicira urubanza, umunyabyaha ahora afite ubwoba aho agenda hose kandi ntawe umwirukanije, bikagera naho atinya abo atagomba gutinya. Hari umugabo w’umwongereza w’umunyabwenge wavuze ngo “When a man fears a boy who was born when he was a man he loses his manhood. Nibaza yuko aho ugera ugatinya n’akantu nkanjye cyangwa nk’umwana nka Junior Eric Gisa Rwigema wavutse umureba ari akana gato ukamurera ari muto noneho ukamureba noneho ugatangira gutekereza ko nawe yakwica ubwo nyine niya maraso aba arimo agusama, niyo aba atumye utekereza gutyo, atuma uvuga ukanabeshya, njyewe nsigaye sinagikurikira cyane kuko numva nta nicyo umuntu akibyumvaho ukumva umuntu arahagaze aravuze ati “Muri Uganda nta kintu bigeze batumarira! Ahantu wigiye, ahantu wakuriye, ahantu baguhaye akazi, ahantu bagukujije, ahantu bagufashije noneho no muri rusange uzi neza ko n’abantu ubwira bazi neza uko byagenze.

Ubwose atari amaraso yakuvugishije gutyo ukabeshya, none baradutse bati Karegeya yarasuzuguye ngo nta nikimenyetso simusiga cyabonetse yuko bamwishe uzi neza ko urubanza rwabaye, uzi neza ko ibimenyetso bihari, uzi neza ko bahamagara abantu bamwishe babafite, gutinyuka ukabivuga mw’igazeti ya leta, ubwo se atari amaraso aba akuvugisha ibyo bintu wakumva aba ari ikindi kihe? Njyewe numva nyine nta kindi mbibonamo uretse yuko ari amaraso abasama nyine imyaka 30 irashize imyaka 8 irashize ubwose Karegeya baracyamuzanira iki? None se uramuvuga bwo bikongerereho iki? Ni ukumwangisha se cyangwa ni ukugerageza ngo umwangishe abantu n’abavandimwe be cyangwa nabo basize? Nabyo simpamya ko byagira icyo bitanga cyangwa byagira icyo bihindura kubyabaye cyangwa kubyavuzwe k’ukuri kuzwi.

Njye icyo nabivugaho rero Jean Paul “AMARASO Y’UMUNTU NI IKINTU GIKOMEYE KU MANA CYANE CYANE RERO AMARASO Y’UMUNTU WITA NGO NI UMUVANDIMWE NTABWO ASHOBORA KUKUGWA NEZA, YOU CAN NEVER BE IN PEACE WITH IT! So, nibaza ko ariyo mpamvu bicara noneho ibintu bikabahagurukana abapagani bo baravuga ngo imizimu irabatera wenda ushobora gusanga abo ba Patrick Karegeya aho bari na Rwigema babatera noneho bigatuma bavugishwa.

Exit mobile version