Site icon Rugali – Amakuru

RwandAir irateganya gukoresha indege za A321LR na Boeing 737-7 mu ngendo zijya i Burayi

Ubuyobozi bwa Kompanyi Nyarwanda y’ubwikorezi bw’indege, RwandAir, bwatangaje ko buri gusuzuma indege ya Airbus A321LR na Boeing 737-7, ngo zijye zikoreshwa mu ngendo zo ku mugabane w’i Burayi mu bihe abagenzi baba ari bake.

Indege za RwandAir za Airbus A330-200 na A330-300 zakoze ingendo cyane mu mpeshyi ziva Kigali zinyura Brussels, kugera Gatwick mu Bwongereza.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, ari mu nama ya IATA mu birwa bya Maurice, yabwiye Air Transport World ko “Ba mukerarugendo b’Abongereza baza mu Rwanda ku bwinshi, ariko mu bihe abagenzi baba ari bake, indege ya A330 yaba ari nini cyane.”

Yanasobanuye ko bagisuzuma niba indege ya A321LR na 737-7 zajya ku mugabane w’i Burayi, ariko bakibyigaho.

Makolo yavuze ko indege nini za A330 biteganyijwe ko zizaza muri Mutarama na Gashyantare 2019 zizahita zikoreshwa mu nzira ya Kigali-New York.

Ati “Dufite abanyafurika benshi baba muri Diaspora muri Amerika, ariko turashaka no kuzana ba mukerarugendo benshi mu Rwanda. Ubu dutegereje ibyangombwa biva muri FAA.”

Muri Gashyantare 2019, RwandAir iteganya gufungura ingendo muri Guangzhou mu Bushinwa unyuze Mumbai mu Buhinde

Uko ingendo zaguka niko hakenerwa abakozi ari nayo mpamvu RwandAir yashyizeho ishuri rihugura abapilote. Kuri ubu 20 bari mu masomo, ariko hari gahunda y’uko bajya bagera kuri 60 ku mwaka.

Ikki kigo kandi giteganya ko mu mwaka wa 2020, kizaba gifite uburyo bwacyo bwo kureba niba indege ari nzima, cyashobora kuzitunganya mu gihe zagize ikibazo n’ibindi bijyanye n’imikorere y’indege.

Kugeza ubu RwandAir ifite indege 12 zirimo Airbus A330 – 300 imwe, Airbus A330 – 200 imwe, Boeing 737-800NG enye, Bombardier Q-400 Next Gen ebyiri, Bombardier CRJ-900 NextGen ebyiri na Boeing 737-700NG na zo ebyiri.

Indege za RwandAir zisanzwe zijya i Londres

Exit mobile version