Site icon Rugali – Amakuru

KWIYAHURA KWA OLGA MUGEGE KURACYEMANGWA NA BENSHI!!!

Uyu Murundikazi ngo wasimbutse mu Igorofa rya 10, akitaba Imana, biravugwa ko ataba yariyahuye ahubwo YARASUNITSWE!!!

Impamvu zimwe zituma bivugwa ni izi:

1. Yari afite ubuzima bwiza, dore ko yari n’umubiligi kuburyo nta bibazo bijyanye n’imibereho byatuma yakwiyahura yari afite.
Hotel ihenze yari arimo yonyine irabigaragaza.
2. Abantu bo mubihugu byacu, umuco wo kwiyahura ntibawufite.
3. Kuba yari afite imyaka 36, ubundi ni mugihe cyiza buri wese aba aryohewe n’ubuzima ( uba warashize amashagaga y’ubuto, ufite ingufu kandi utaragera aho wakwiheba cg wahaze ibyisi).
Kugitsina gore byo ni akarusho kuko uba ugeze igihe cyo kwiyitaho, no kuba imberabyombi, ari abasore, Ibikwerere ndetse n’abasaza, bose muba muberanye!!!)
4. Kuki Umurundikazi w’Umubiligi yahitamo kwiyahura mu Rwanda, atanaba buri gihe.
5. Ubundi kwiyahura birategurwa, ntabwo ari ikintu cyiba huti huti, Aho isi igeze ubu, kuki yari guhitamo gusimbuka etage ( yashoboraga no kugwa mugiti cg muri piscine ntapfe), aho gukoresha Imiti kandi yari anajijutse!!
6.Akenshi abiyahuye basiga banditse impamvu, kuki we ntacyo yanditse??,
7. Mbere yo kwiyahura, ushaka icyigufasha kudatekeza kubireka, nko gufata ibiyobyabwenge Kwisindisha cyane, ……ariko we ngo yari amaze kunywa Fanta orange!!!!!!

Hakurikijwe ibi byose rero nibindi tutarondora, abantu ntibatinya gushyira mumajwi ko ari DMI yaba yabikoze, bitewe nuko:
YABA YARAMUHAYE MISSION IKAMUNANIRA, cg AKAYANGA bityo akaba ahanwe, cg ko yaba YARAYIKOZE, bikaba ari murwego rwo GUSIBA IBIMENYETSO!!!

Niba ibi aribyo, byagaragara nko mukwezi kumwe cg 2, kuko NTIHABUZE UMUKOZI WO MURI IYI HOTELI, WABIBONYE, icyo gihe NAWE AZABURIRWA IRENGERO kuko batakwizera ko atazabivuga!!!!

Olga Imana imuhe iruhuko ridashira!!!

John Matabaro

Exit mobile version