Mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyarugenge mu kagali ka Rwampala , haravugwa inkuru ibabaje y’umukobwa w’imyaka 20 wapfuye yiyahuye , witwa Mugabekazi Patricie
Uyu mukobwa yapfuye yiyahuje umuti wica ibinyenzi n’amasazi, ubwo twageraga mu rugo twaganiriye na Nyirakuru wamureze, dore ko yadutangarije yuko ariwe wamureze kuva akiri muto kuko yari imfubyi.
Nagahinda kenshi uyu mukecuru yatubwiye ko uyu mukobwa yiyahuye bicyekwa ko hari umuhungu bakundanaga bari bamaze igihe batavugana neza,yagize ati:”Umwana wanjye yaramaze igihe mbona afite ikibazo , ariko nagerageje kumuganiriza abwira ko hari umuhungu bakundana wamwanze yikundira undi, yasabye kumusabira imbabazi kuri uwo musore ampa telefoni ye ndamuhamagara asubiza ko yamushyize mu gihano ngo namara kwikosora nibwo azongera kumukunda”.
Uyu mukecuru yakomeje adutangariza ko intandaro yabyo ngo hari igihe yagiye gusura mushutiwe yatubwiye ko yitwa Fils ukora umuziki mu nzu itunganya Filimi ahazwi nko kwa PK Nyamirambo basobanura Filimi mu kinyarwanda, hanyuma akamusangana n’undi mukobwa mu kabari. Uyu musore yarangiza akamubwira ko atacyimukanda ndetse ngo yaramusunitse yikubita hasi amubwira ngo namuve imbere .
Yakomeje atubwira ko nyuma yo guhura niki kibazo yatashye yagera mu rugo agafata ikayi akandikamo umukono ngo wigifefeko kuburyo ntawamenye icyo bisobanura , cyeretse umwe mu bakobwa biganye yaje kubasobanurira icyo yashatse kuvuga ejo nyakwidendera yitabiyemo imana.
ngo yagize ati;”Twakoranye byinshi bishimishije umva rwose Fils ,ndarambwiwe guhora imbabaza nagusabye imbabazi kenshi dukundanye igihe kinini none ndabirambiwe urabeho”.
Iyi nyandiko yasize yanditse niyo ugiye mu rugo uyu mukecuru urayimusangana nk’urwibutso ngo yasigaranye.
Umwe mubo twaganiriye wari ushuti ye wamugiraga inama nkuko yabitubwiye yavuze ko hari byinshi bibaza bishibora kuba byabaye intandaro yo kwiyahura , aho yatubwiye ko uyu musore uyu mukobwa yigeze kumuha amadorali y’amanyemerika 150 kuri 400 yari yoherejwe na bene wabo bari hanze,aho avuga ko banajyanye kuyazana i Remera.
Ubwo twageraga mu rugo rw’uyu muryango ku isaha ya saa tanu twasanze bitegura kujya kuzana umurambo wa nyakwigendera ku bitaro bya Polisi Kacyiru ngo bajye kumushyingura , gusa basaba inzego za Leta gukomeza iperereza ngo hamenyekane intandaro yatumye uyu mwana w’umukobwa ahitamo kwiyambura ubuzima.
Bavuga ko yari yaratsinze neza ibizami bya Leta , koko yabonye Buruse yiteguraga kujya kwiga kaminuza muri Amerika ibijyanye n’ubucyerarugendo.