Harya ubu Bampoliki yungutse abakunzi kuba kwirukanwa kwa Karasira Aimable azahora abaryozwa? Sinzi niba Bamporiki afite abana cyangwa ntabo afite ariko ubuhemu bwe buzamukurikirana we n’umuryango we. Yashinyaguriye Kizito Mihigo none Karasira Aimable nawe baramwirukanye nyuma yuko asabye ko yakwirukanwa.
Kwirukana Karasira Aimable ntago bamwishe ariko hagize ikimubaho bizabazwe Kagame n’agatsiko. Abanyarwanda aho turi hose twagobye kureba uburyo dushyigikira Karasira Aimable maze tukiyemeza gukuba inshuro 2 umushara kaminuza y’u Rwanda yamuhembaga ku kwezi. Bivuga ngo niba Kaminuza yamuhembaga miliyoni twagobye kujya tumwoherereza miliyoni 2.
Nasaba imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yose iri hanze ndetse n’abantu ku giti cyabo bose bamuzi n’abavuganye nawe bose ntibagiwe n’amashyaka ya politiki ari hanze kureba uburyo haboneka cyangwa hashyirwaho ikigega cyo gufasha Karasira Aimable ndetse tukarushaho no kumutabariza.