Site icon Rugali – Amakuru

Kwirukana Dr. Binagwaho ntibihagije! Agomba kujyanwa mu nkiko akabazwa amafaranga yibye

Impamvu 5 zaba zatumye Dr Agnes Binagwaho akurwa ku mwanya wa Minisitiri w’Ubuzima.
Kuri uyu wa Kabiri, Dr Agnes Binagwaho yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ubuzima yari amazeho imyaka 5. Nk’uko bigaragara, ntiyahise asimburwa, bisobanura ko impamvu yakuweho ifitanye isano n’umusaruro udashimishije yatangaga, icyabanje gukorwa kikaba ari ukuvanwa ku kazi yakoraga, mbere yo gushaka umusimburaho. Hari impamvu z’ibyo yagiye agayirwa, bishoboka cyane ko ari zo ntandaro zo gukurwa kuri aka kazi.
Dr Agnes Binagwaho, mu mezi macye ashize yagiye agarukwaho cyane bitewe n’amakosa menshi yakozwe na Minisiteri yayoboraga, aya makosa akaba ari nayo yatumye atumizwa kenshi mu Nteko Ishinga amategeko ngo yisobanure, bikarangira abadepite batanyuzwe n’ibisobanuro bye kugeza ubwo mu mwaka ushize Inteko Rusange yemeje ko hashyirwaho Komisiyo idasanzwe yakomeza gukurikirana ibisobanuro ku bibazo byabajijwe Dr Agnes Binagwaho.
Izi ni zimwe mu mpamvu eshanu zishobora kuba zagize uruhare mu gukurwa ku kazi kwa Dr Binagwaho :
1 – Ibyemezo bifatirwa abaganga bigira ingaruka ku buzima bw’abanyarwanda.
Ubwo yitabaga Inteko Ishinga Amategeko tariki 1 Mata 2015, Dr Agnes Binagwaho yagaragarijwe n’abadepite ko ibyemezo bifatirwa abaganga byagira ingaruka mbi ku buzima bw’abanyarwanda. Kuri uwo munsi, Abadepite babwiye Dr Agnes Binagwaho ko ntacyo Minisiteri ayobora ikora ngo itere akanyabugabo abaganga, ikindi ibyemezo bibafatirwa bakaba batabigiramo uruhare kuburyo bishobora gutuma bakora akazi batakishimiye bikagira ingaruka mbi ku buzima bw’abanyarwanda.
2 – Ikibazo cy’ubwisungane mu kwivuza cyagaragaye nk’igiteye inkeke
Mu kwezi k’Ukwakira 2012, nyuma y’umwaka umwe gusa agizwe Minisitiri w’ubuzima, Dr Agnes Binagwaho yatangiye guhatwa ibibazo ku bijyanye n’ikibazo cy’ubwisungane mu kwivuza. Icyo gihe yitabye mu Nteko Ishinga amategeko, nyuma yo gutumizwa n’ Abadepite bagize komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta. Ibibazo yahaswe n’Abadapite icyo gihe, birimo iby’imyenda urwo rwego rwa Minisiteri y’Ubuzima rwari rufitiye ibitaro n’ibigo nderabuzima ingana na miliyari zirenga eshatu, ibigo bimwe na bimwe bitishyurira abakozi babyo, abaturage badatanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, amafaranga yanyerejwe n’ibindi. Aha ibisobanuro yatanze ntibyanyuze abadepite.
Tariki 1 Mata 2015 kandi, Abadepite bongeye kubaza Dr Agnes Binagwaho gutanga ibisobanuro ku igabanuka ry’abanyarwanda bitabira kwishyura ubwisungane mu kwivuza, aho mu mwaka wa 2010 bwari bugeze kuri 91% , naho mu mwaka w’2013 -2014 bukaba bwarageze kuri 73%. Bagaragaje ko biteye agahinda, kuko hari hashize igihe ibindi bihugu biza kwigira ku Rwanda. Aha naho Dr Agnes Binagwaho yatanze ibisobanuro ariko abadepite ntibanyurwa nabyo.
3 – Ikibazo cy’inzitiramibu zaguzwe zitujuje ubuziranenge, zatumye Malariya ikaza umurego.
Mu bibazo by’ingutu byagiye bibazwa Dr Agnes Binagwaho, harimo icy’inzitiramibu zaguzwe na Minisiteri y’Ubuzima kandi zitujuje ubuziranenge, bigatuma Malariya izamuka, na nyuma hakishyurwa amafaranga yo kujya kuzisuzumisha bagasanga zitakanga umubu. Ubwo yahatwaga ibibazo n’abadepite muri Mata 2015, Binagwaho yavuze ko Leta izarega uruganda rwitwa “Netprotect” rwabahangitse inzitiramibu miliyoni eshatu zatwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari icumi na miliyoni magana atanu (10,500,000,000). Aha naho ntabwo abadepite bigeze banyurwa n’ibisobanuro bya Dr Binagwaho.
4 – Ikibazo cy’ibikoresho Minisiteri y’ubuzima yaguze bigapfa ubusa
Mu bindi Dr Agnes Binagwaho yanenzwe, harimo kuba Minisiteri y’Ubuzima yaraguze ibikoresho bitandukanye byagiye biyitwara akayabo, nyamara bikangirika bidakoreshejwe, ibindi birimo n’imiti bikagurwa bitujuje ubuziranenge. Urugero ni nk’ibikoresho byoherejwe ku bitaro bya Shyira bisaba umuriro w’amashanyarazi, Minisiteri y’Ubuzima ikaba yarabyohereje izi ko nta muriro uhari.
Ibindi Abadepite bagaragaje umwaka ushize, ni nk’ibyari biryamye mu bitaro bya CHUK byifashishwa mu kuvura impyiko, ariko ngo byari bihabitse ntibikoreshwe, ndetse n’ibyo mu bitaro bya Bushenge n’ibya Shyira byaguzwe bitujuje ubuziranenge. Dr Agnes Binagwaho yagerageje kwisobanura, arikoabadepite ntabwo banyuzwe.
5 – Inyerezwa ry’amafaranga y’ibitaro n’ibigo nderabuzima ryateje impagarara
Muri Gicurasi uyu mwaka, hari abayobozi b’ibitaro batawe muri yombi barimo abahoze bayobora cyangwa bakiyobora ibitaro, abacungamari, abashinzwe abakozi n’abagenzuzi, bafunzwe bakekwaho kunyereza no gukoresha nabi agera kuri miliyoni 800 z’amafanga y’u Rwanda.
Hari amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi.com avuga ko n’ubwo hatawe muri yombi abayobozi b’ibitaro, nyuma hari abayobozi bakuru muri Minisiteri y’ubuzima byagaragaye ko bagize uruhare rugaragara muri iryo sesagurwa n’inyerezwa ry’amafaranga yagenewe ibikorwa rusange by’inyungu z’abaturage.
Hari n’andi makuru kandi yemeza ko hari abanyereje umutungo wa Leta binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Agnes Binagwaho akabakingira ikibaba ubwo hakorwaga ubugenzuzi ku kayabo k’amafaranga banyereje.
Ukwezi.com

Exit mobile version