Leta igiye kugurisha imigabane ifite muri I&M Bank yubake ikibuga cy’indege cya Bugesera. Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Amb. Gatete Claver yabitangarije Inteko Ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Gashyantare 2017, ubwo yabagezagaho ivugurura ry’Ingengo y’imari rirebana n’uburyo amafaranga ateganyijwe kwinjizwa ndetse n’ibikorwa azakoreshwamo.
Minisitiri Gatete yavuze ko iyi nyongera izaturuka mu gushyira mu ngengo y’Imari amafaranga igihugu giteganya kwinjiza aturutse mu kugurisha imigabane ya Leta muri Banki ya I&M Bank Rwanda, mu gusaranganya amafaranga mu ngengo y’imari ku bikorwa bishya harimo kwagura ibikorwa bya RwandAir no kugenera Ingengo y’Imari Ibigo bishya biherutse gushyirwaho bisimbura Ikigo cyari gishinzwe Umutungo Kamere.
Yatangaje ko mu bizahindura ingengo y’imari harimo miliyari 11.5 Frw leta y’u Rwanda iteganya kwinjiza aturutse mu kugurisha imigabane yayo muri Banki ya I&M Bank Rwanda, akazakoreshwa mu mirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera.
Yagize ati “Guverinoma irateganya miliyari 11.5 Frw azaturuka mu kugurisha imigabane yayo muri I&M Bank. Aya mafaranga azatangwa nk’icyiciro cya mbere cyo kwishyura imigabane leta ifite mu mushinga wo kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera.”
Kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera bitaganyijwe ko bizarangira mu Ukuboza 2018, bikazatwara amadolari asaga miliyoni 800. Muri uyu mushinga u Rwanda rufitemo imigabane ingana na 25% mu gihe 75% ari iya Kompanyi yo muri Portugal, Mota-Engil Africa.
Minisitiri Gatete yakomeje avuga ko hari izindi mpinduka zitezwe mu ngengo y’imari yari yemejwe, nk’aho amafaranga akomoka imbere mu gihugu ateganyijwe kwiyongera kuva kuri Miliyari 1,182.4 kugera kuri Miliyari 1,186.3 z’amafaranga y’u Rwanda, inkunga ziva mu mahanga zizagabanuka kuva kuri Miliyari 365.3 kugera kuri Miliyari 326.6 z’amafaranga y’u Rwanda.
Inguzanyo ziva mu mahanga ziziyongera kuva kuri Miliyari 367.7 z’amafaranga y’u Rwanda kugera kuri Miliyari 375.1. Biteganyijwe kandi ko imisoro izinjira ingana na miliyari 9.8 Frw, biturutse mu kongera umusoro nyongeragaciro, VAT no kongera umusoro w’ibyinjira mu gihugu bidakomoka muri EAC.
Guverinoma y’u Rwanda irateganya no kuvana mu nkunga z’amahanga zari mu ngengo y’imari yari yatowe amafaranga agera kuri Miliyari 38.8 z’amafaranga y’u Rwanda, akava kuri miliyari 365.3 Frw akagera kuri miliyari 326.6 Frw bitewe n’igabanuka ry’inkunga za Global Fund.
Mu ngengo y’imari ivuguruye inguzanyo zose ziziyongeraho miliyari 7.4 Frw zizatangwa na Banki y’Isi zigakoreshwa mu buhinzi no mu kuziba icyuho cy’itakara ry’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda. Ibi bizatuma inguzanyo ziva kuri miliyari 367.7 Frw zikagera kuri miliyari 375.2 Frw.
Impinduka mu isaranganya ry’ingengo y’imari
Minisitiri Gatete yasobanuye ko hari impinduka mu isaranganya ry’ingengo y’imari kuko hari ibikorwa bitari byateganyijwe, nko kwagura ingendo za RwandAir n’ibindi. Ibi ngo bizatuma miliyari 47.9 Frw ziyongera ku ngengo y’imari yari yateganyijwe gusaranganywa, ikava kuri miliyari 945.7 yari yemejwe akagera kuri miliyari 993.6 Frw.
Yagize ati “Miliyari 24.5 zizakoreshwa mu kohereza ingabo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano hirya no hino ku isi, Miliyari 8 zizafasha mu kwishyura agahimbazamusyi k’abarimu, Miliyari 4.9 zizakoreshwa mu gutunga abagororwa, Miliyari 1.8 azakoreshwa mu bikorwa by’ibaruramibare bitandukanye biduha imibare ikoreshwa mu igenamigambi, Miliyari imwe izongerwa Komisiyo y’Amatora mu rwego rwo gutegura amatora ya Perezida wa Repubulika.”
Yakomeje avuga ko Ingengo y’imari y’iterambere izava kuri Miliyari 785.7 igere kuri Miliyari 777.9, aho Miliyari eshanu zongerewe ikigo gishinzwe iterambere ry’imihanda ngo cyishyure imisoro ijyanye no kubaka imihanda na Miliyari 1.5 agenewe kwishyura ingurane ku baturage bafite ibikorwa byangijwe no gukora imihanda.
Hari Miliyari 2.7 yongerewe Ikigo gishinzwe Ingufu z’amashanyarazi EDCL, Miliyari 2.5 yongerewe Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu mushinga wo guhunika imyaka, Miliyari 1.3 yongerewe Minisiteri y’umutungo kamere mu mushinga wo gukomeza ubushakashatsi ku mutungo kamere na Miliyoni 700 yongerewe Ikigo cya RAB agenewe kurangiza imirimo yo kubaka ibibumbiro byo kuhira amatungo.
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, nayo yongewe miliyoni 420 zo kwihutisha umushinga wo kubika ku buryo bw’Ikoranabuhanga inyandiko z’inkiko Gacaca.
Ingengo y’Imari yagenewe Ishoramari rya Leta (Net lending) izava kuri Miliyari 121.4 igere kuri Miliyari 142.3, inyongera ingana na Miliyari 24 ihabwe RwandAir mu rwego rwo kwagura ibikorwa by’ubucuruzi harimo kongera indege.
Igihe.com
http://mobile.igihe.com/ubukungu/ishoramari/article/leta-igiye-kugurisha-imigabane-ifite-muri-i-m-bank-yubake-ikibuga-cy-indege-cya#