Hari ibibazo byinshi biri kwibazwa k’ukwinjirirwa kwa Twitter kwabaye mu ijoro ryo ku wa gatatu – ariko ikintu kimwe benshi bemeranyaho ni uko ibintu byashoboraga kuba bibi cyane kurushaho.
Bishoboka ko abantu babarirwa mu bihumbi bakorewe uburiganya bagatwarwa amafaranga.
Ni nyuma yaho konti zo kuri Twitter z’abakomeye ziriho akarango k’ubururu – kavuze ko zagenzuwe zikaba ari iza ba nyirazo koko – zigaruriwe na barushimusi mu ikoranabuhanga (hackers).
Aba bagasezeranya abantu ko bakuba kabiri amafaranga abazikurikira bohereje mu mafaranga yo mu ikoranabuhanga azwi nka ‘Bitcoin’.
Bakoresheje kwinjira mu buryo bw’umutekano w’imbere muri kompanyi ya Twitter, abo ba ‘hackers’ bohereje ubutumwa bwageze ku bantu batari munsi ya miliyoni 350.
Kandi bisa nkaho muri icyo gikorwa cyamaze isaha imwe irengaho gato, bashoboye kuriganya amadolari y’Amerika agera hafi ku 110,000 (ni agera kuri miliyoni 110 mu mafaranga y’u Rwanda).
Igitero cyageze kuri benshi
Cyari igitero cya mbere gikoze ku bantu benshi mu bijyanye n’amakuru y’ibanga, ku cyizere no ku mutekano.
Ariko impuguke zivuga ko abo ba ‘hackers’ bashoboraga gukora bibi cyane birenze ibyo bakoze.
Twitter ifite umubare munini w’abayikoresha mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ubuyapani, Uburusiya n’Ubwongereza.
Ibibazo bifite ishingiro
Twitter ni urubuga rukunze gukoreshwa na bamwe mu bakomeye cyane ku isi.
Mu bihe byashize, ubutumwa bwabo banditse kuri uru rubuga bwagiye buteza impinduka zikomeye ku masoko y’imari n’imigabane ku isi ndetse buteza ibibazo mu mibanire y’ibihugu.
Mu gihe amatora ya perezida w’Amerika – yo mu kwezi kwa cumi na kumwe – yegereje, hari ibibazo bifite ishingiro bikwiye kwibazwa ku kuba Twitter ishobora kwiringirwa muri iki gihe kiganisha ku matora.
Konti ya Perezida Donald Trump ntabwo iri muri izo zari zashimuswe.
‘Bumwe mu buryo bakunze gukoresha’
Ariko benshi bari bayakanuye bareba niba konti ye nayo ishimutwa, nyuma yaho iya Joe Biden bazahatana wo mu ishyaka ry’abademokarate yari imaze kwigarurirwa igakoreshwa mu gutangaza ubutumwa bw’uburiganya.
Dr Heather Williams wigisha kuri Kaminuza ya King’s College London yo mu Bwongereza, yagize ati:
“Twamaze kumenya ko Uburusiya buri guteganya kwivanga mu matora yo mu 2020 [yo muri Amerika] nk’uko babigenje mu yo mu 2016”.
“Kuyobya abantu ku mbuga nkoranyambaga ni bumwe mu buryo bakunze gukoresha”.
“Rero iki gitero cyo kuri mudasobwa kirerekana neza ukuntu imbuga nkoranyambaga zifite intege nke n’ukuntu Abanyamerika bafite intege nke ku bijyanye n’amakuru ayobya”.
“Iyo kiba ari ikintu gikomeye kurushaho kigambiriwe, nk’umwanya wa perezida, ibi rwose byari kugira ingaruka mbi cyane kandi bikabangamira imigenzereze yacu ya demokarasi”.
‘Guhungabana k’umutekano kwa mbere kubi cyane’
Ibibazo by’umutekano bishamikiye kuri uko kwinjirirwa kwa Twitter binafite ingaruka nyinshi, atari gusa kuri Twitter, ahubwo no ku zindi mbuga nkoranyambaga.
Ibiri kuvugwa by’ibanze ni uko abo ba ‘hackers’ bashoboye kwinjirira bamwe mu bakozi bakuru ba Twitter bakabona uburenganzira nk’ubwabo, bikabafasha kurenga ku bisaba ko bagaragaza ijambo ry’ibanga (password/mot de passe) rya buri konti bashakaga.
Kompanyi ya Twitter yabaye nk’iyemeza ko ari uko byagenze, mu butumwa yatangaje ejo bugira buti:
“Twatahuye icyo twemeza ko ari igitero cy’urusobe kandi kirimo ubuhanga kigamije uburiganya cyakozwe n’abantu bashoboye kwibasira bamwe mu bakozi bacu bafite uruhushya rwo kugera ku makuru n’ibikoresho byo mu mikorere y’imbere [muri Twitter]”.
Twitter igiye kotswa igitutu cyinshi ngo isobanure neza icyo yashakaga kuvuga muri ubwo butumwa.
William Dixon, ukuriye umutekano wo kuri mudasobwa mu kigo World Economic Forum, yagize ati:
“Isura nziza [muri rubanda] ya Twitter ni yo iki gitero cyashegeshe”.
“Uku ni uguhungabana gukomeye k’umutekano wa Twitter”.
“Kwa mbere kubi cyane mu mateka yayo”.
“Hacyenewe ubudahangarwa muri uru rwego rwose ngo hashobore kurindwa abakoresha imbuga nkoranyambaga ku isi”.
‘Konti ziri mu manegeka’
Twitter ntabwo iri gusubiza ibibazo by’abanyamakuru, ariko yavuze ko yafashe “ingamba zikomeye zo kurinda ko habaho kugera ku makuru y’imikorere y’imbere”, mu gihe ikomeje gukora iperereza.
BBC yagerageje kuvugana n’imbuga za Facebook, Snapchat, Instagram na YouTube ku ngamba z’umutekano zifite zo kurinda abazikoresha.
Nta na rumwe muri zo rwasubije.
Ariko Alex Stamos wahoze ari umuyobozi mukuru ushinzwe umutekano muri Facebook, yabwiye BBC ko kompanyi zikorana n’abakiriya zicyeneye uburyo bwo kubafasha gusubirana konti zabo zinjiriwe cyangwa zafunzwe.
Yagize ati: “Impinduka ishobora gukorwa hano ni uko Twitter yashobora kugabanya cyane ubu bushobozi kuri konti ziri mu manegeka [zugarijwe] bukagera ku mubare muto cyane w’abayikoresha cyangwa igashyiraho uburyo busaba umuntu umwe gutangiza igikorwa naho undi akaba ari we wemeza iyo mpinduka”.
“Ibi, ni ko bigaragara, ni byo bamaze gukorera konti ya Perezida Donald Trump, nyuma y’ikibazo yagize mu 2017”.
“Bazakenera kwagura cyane ubu bwirinzi”.
Ntikiri mu maboko yayo
Usibye kuba ishobora gutakarizwa icyizere, Twitter ubu ishobora no kuba igiye guhura n’ingaruka zo mu rwego rw’amategeko.
Amategeko ajyanye no kurinda amakuru mu bihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE), avuga ko ibigo nka Twitter bigomba kwerekana ikigero “gikwiye” cy’umutekano.
Kandi niba abakozi bashinzwe kubungabunga iyubahirizwa ry’umutekano w’ayo makuru banzuye ko Twitter yananiwe gufata ingamba zikwiye ngo irinde abayikoresha bo muri EU, ishobora gucibwa amande.
Mu ntangiriro y’uyu mwaka, Jack Dorsey, umuyobozi mukuru wa Twitter, konti ye yamaze iminota 20 yashimuswe.
No mu mwaka wa 2010, Twitter byayisabye kumvikana n’akanama k’ubucuruzi muri Amerika.
Hari nyuma yaho bivugiwe ko aba ‘hackers’ bashoboye kwigarurira ubuyobozi bwayo butabizi, harimo no gushobora kohereza ubutumwa buhimbano mu izina rya konti ya Barack Obama wari umaze gutorwa nka Perezida, no mu izina rya konti ya televiziyo Fox News.
BBC