Site icon Rugali – Amakuru

Kwikanga isenyuka ry’ingoma ntutsi!

Bavandimwe byinshi byaravuzwe ariko hari icyo ntarumva kugeza ubu kubirebana n’ifungwa ry’uyu mubyeyi. Leta ya Kigali yatangaje ko uyu mubyeyi wenyine rudori byamusabye kurekirita umupolisi 1 rudori bombi gusa bakaba barapangaga guhirika ubutegetsi ngo bw’abatutsi (ibi byubwoko sijyewe ubivuze ni polisi yabyivugiye ityo).

None ndashaka uwaba azi neza uyu mubyeyi Violette Uwamahoro atubwire imyitozo ya gisirikare ihambaye yaba yarakoze n’aho yayikoreye kuko jye ndasanga atari gusa. Yaba yaraminuje mubyo gutera grenades, yaba yarabonye imyitozo ihanitse mubyo kurasa adahusha? Ndumva hari ikintu gihishe kubuhangange bw’uyu mubyeyi.

Niba ntayo rero ari ukwikanga bikaba ari ubwoba bw’ubusa buriya butegetsi bwaba bwonyine bwarigaragaje ko bufite ubwoba kandi bwikanga kuvaho.

None ko yari wenyine umunsi Marie Madeleine Bicamumpaka, Christine Mukama na Jeanne Mukamurenzi bahagurutse bakishyira hamwe bakegera Akarere kiriya gihugu kiherereyemo buriya butegetsi ntibuzahirima bataranagera i Kigali?

Kanuma Christophe

Exit mobile version