Site icon Rugali – Amakuru

Kwifuza intambara kwa Kagame bigamije iki, afite uwuhe mugambi (what is his game plan)?

Imvugo ya Kagame ko yifuza intambara ngo abone imbarutso n’urwitwazo bigamije ibintu bibiri:
1) Gukangata no gutera ubwoba – Kagame abo ashatse bose arabica, arabafunga, akabica urubozo, cyangwa akabirukana nta rwitwazo rundi akeneye cyane… iyo aba yifuza intambara ntiyari kuba atera ubwoba abo yikanga ko bamugabaho intambara…
2) Ikindi iriya mvugo yari igamije ni kubiba urwango n’amacakubiri mu Banyarwanda kuko aribyo bimubeshejeho iki gihe cyose amaze ku butegetsi.
Umugambi wa Kagame ni uwuhe? What is his game plan?
Hari urungano (generation) Kagame yifuza kurimbura cyangwa akarwigizayo burundu – umugambi we ni ugusigaza no guha imbaraga (power) mu gisirikare no muri government urungano (generation) rutazi amateka y’igihugu, amateka ya FPR n’urugamba rw’inkotanyi, amateka n’uruhare rwa Rwigema, amateka ye n’uruhare rwe (bibi) bwite by’umwihariko – uru rungano rukaba ari urwavutse kungoma ye rukazatsindirwa kuyoboka buka umukobwa we nyuma yuko azaba amaze kumara no kwigizayo urungano ruzi amateka navuze haruguru.
Uyu mugambi Kagame arawugerereye kandi arenda kuwugeza kumusozo!
Nta ntambara yifuza yamukoma munkokora ataruzuza uwo mugambi we (ibyo amaze imyaka 22 yubaka ahora avuga).
Ntabwo bizamuhira kandi ntabwo azabigeraho!
Martin Ntiyamira
https://m.facebook.com/notes/martin-ntiyamira/kwifuza-intambara-kwa-kagame-bigamije-iki-afite-uwuhe-mugambi-what-is-his-game-p/1046147028790941/

Exit mobile version