Uyu ni umwana uheruka kwicwa, agatwikwa akanashyirwa super glue ku munwa
U Rwanda ni igihugu gifite umutekano n’ubwo ari n’igihugu kirimo abagizi ba nabi nk’uko nta gihugu batabamo ku isi. Hari ubwicanyi bujya bugaragara mu gihugu, akenshi ugasanga bwakomotse ku rugomo rusanzwe cyangwa ku bujura bwitwaje intwaro, ariko muri iyi minsi hagaragaye ubugome ndengakamere, burimo ubwicanyi n’ubushinyaguzi.
Ku Cyumweru tariki 22 Gicurasi 2016, umusore w’imyaka 20 witwaga Byusa Yassin yishwe n’abantu bataramenyekana kugeza ubu, nyuma yo kumwica n’umurambo we ukaba waratwitswe cyane ndetse banamushyira supaguru (Super Glue) bigaragara ko yicanywe ubugome n’agashinyaguro. Ibi byabereye mu karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.
Uyu musore w’imyaka 20 witwa Byusa Yassin, yigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu kigo cya G.S Indangaburezi cyo muri aka karere ka Ruhango aho yigaga mu ishami ry’amashanyarazi. Umurambo we wasanzwe hafi y’ibiro by’akagari ka Munini mu murenge wa Ruhango wo muri aka karere ka Ruhango.
Urundi rupfu rwabonetsemo ubushinyaguzi, ni ubwo mu kagari ka Kamatamu ko mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo ho mu mujyi wa Kigali, aho mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 29 Gicurasi 2016, habonetse umurambo w’umugore wishwe bigaragara ko yanakuwemo amaso.
Uyu mugore wishwe yitwa Mukabideli Vestine, akaba yarasanzwe mu nzu ye bigaragara ko hashize nk’iminsi itatu yishwe, ndetse bakaba barasanze bigaragara ko abamwishe banamukuyemo amaso, nabyo bigaragara ko ari ubugome bwo gushinyagurira umurambo.
Nk’uko bigaragara, hari n’ubundi bwicanyi bwagiye buba ariko ubu bwavuzwe haruguru nibwo bugaragaramo ubugome bukabije n’ubushinyaguzi, bityo inzego z’ibanze n’iz’umutekano bakaba bakwiye gufata ingamba zihamye zizakumira zikanahangana n’ubu bugome ndengakamere
Source: Ukwezi