Kagame ahantu yibeshyera nuko yibwira ko kwica abantu batabona ibintu kimwe nkawe n’agatsiko ko muri FPR bikemura ibibazo afite. Ikindi yibwira ko tukiri muri 1999/2000 aho yicaga agashimuta abantu ntihagire uvuga.
Ariko reka mubwire ko yibeshya ko ahubwo uko agenda yica arinko kugenda yenyegeza umuriro warangije kwaka aho kuwuzimya akenyegeza.
Ubu Boniface Twagirimana uherutse kwicwa nyuma y’abandi benshi nka Niyomugabo Gerard, Gasakure tutibagiwe nabo yirirwa afunga. Amenye ko nta joro ridacya cyangwa imvura idahita ko abo yirirwa yica azababazwa.
Ubu nta gushidikanya ko yarangije gutanga amazina yabagomba kwicwa nyuma ya Boniface Twagirimana nkaho ariwe mana yambura ubuzima. Kwica n’ikimenyetso k’intege nke ntabwo ari ikimenyetso cy’ufite ingufu
https://youtu.be/fIs5Tbjf5zo