Site icon Rugali – Amakuru

KWICA BIBAYE INDANGARWANDA KOKO? NGO INKAMBI YA KIZIBA MU RWANDA, IRACYAGOSWE: Basetsa Prosper

Prosper ati: DUTABARIZE ABACU KANDI TUBAFATE MU MUGONGO

Iyi ni intabaza ivugwa na benshi. Haratabarizwa impunzi z’abanyekongo bavuga ururimi rujya gusa n’ikinyarwanda.

Uyu Basetsa Prosperi akaba asaba abantu gushyira umukono ku nyandiko y’ubutumwa bugenewe HCR , isabwa kwita kurushaho kumenya impamvu n’amaherezo y’izo mpunzi.

Iyo nyandiko yo gusinya igaragara ku mbuga nkoranya mbaga.

Uyu Basetsa arasobanura uko ziriya mpunzi zageze mu Rwanda, dore ko benshi ngo ari abanyamulenge n’abagogwe bo mu bwoko bw’abatutsi.

Ese kuki hagaragara abakiri bato gusa ? Ese kuki batagishaka kuba mu Rwanda? Ese ubundi kuki bagombye kuhamara imyaka 20 yose ? Ngo na HCR yaba ibifitemo uruhare?

Byifashe bite kuri uyu munsi wo kuwa gatandatu tariki ya 24/02/2018?

Turatangira twumva inkomoko ya ziriya mpunzi ziri mu nkambi ya Kiziba mu Rwanda.


Ikondera libre, 24/02/2018.

Exit mobile version