Site icon Rugali – Amakuru

Kwica ba Kizito, Bahati n’abandi no gufunga ba Cyuma, Karasira, Idamange, Kayumba, Nsengimana n’abandi ntibizabuza abandi kuvuga

#Musana Jean Luc avuga ibibazo by’uruhuri biri mu #Rwanda leta ya #Kagame yananiwe gukemura! Akenshi iyo wumvise ibintu Musana avuga bibera mu Rwagasabo, usanga ari ibibazo biterwa n’uburyo Kagame na FPR bayoboye kiriya gihugu. Kubeshya, gutera ubwoba, kucamo abanyarwanda ibice, kwirata, gusuzugura n’ibindi byinshi umuntu atarondora usanga aribyo bintu leta ya Kagame na FPR inkotanyi bakoresha bakandamiza abanyarwanda no kugundira ubutegetsi.

Uyu Musana Jean Luc ibyo avuga ni ukuri kwambaye ubusa kandi n’ibintu leta y’agatsiko iba idashaka kumva cyangwa ngo yumve hari undi muntu wabivuga akangurira abanyarwanda kubimenya akaba ariyo mpamvu batinya abantu nka ba Cyuma Hassana wa ishema TV, Karasira Aimable wa Ukuri Mbona, Theoneste Nsengimana wa Umubavu TV Online, Idamange Yvonne n’abandi benshi umuntu atarondora ngo arangize.

Nkuko tumaze kubivuga haruguru, uyu Musana Jean Luc siwe wa mbere kandi siwe wanyuma uje avuga ibyo Kagame na FPR Inkotanyi badashaka kumva. Nkuko nawe yabyivugiye hari benshi ku mpande zombi ndavuga abarwanya leta ya Kagame na FPR n’intore zishyigikiye Kagame na FPR usanga bikomye uyu Musana ariko ntibitangaje kuba Intore zamwikoma kuko arizo akenshi usanga zimunenga zivuga ko akorana n’Interahamwe. Ku ruhande rw’ abarwanya Kagame abenshi usanga bataramwizera bavuga ko ngo yaba akorera DMI ya Kagame.

Gusa icyo nasaba Musana nuko yakomeza kuvugira rubanda cyane cyane bariya bafunzwe bazira imiyoboro ya YouTube yabo ariko mu gihe kiri imbere akazanatinyuka noneho akatubwira icyo atekereza kubwicanyi Kagame na FPR Inkotanyi bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo. Tega amatwi Musana Jean Luc wumve nawe bimwe mu bintu avuga leta ya Kagame idakunda kumva ko bivugwa n’umuntu uri mu Rwanda:

Exit mobile version