Hari ibyo ubona mu buzima bikakurenga!! Ntabatindiye, maze kubona ubutumwa bw’umwe mu banyamuryango bahoraho ba Diaspora ya Boston (US) aho yibazaga uburyo ayobowe n’abantu bashakira amafaranga yo kwishimisha (kurya, kunywa n’ibindi) bitwaje igikorwa cyo Kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994!
Aragira ati:
Nkuko mubibona mu mafoto ya Whatsapp bagiye baha abanyamuryango (ndetse ngo bamaze no kohereza mu banyamahanga b’inshuti z’u Rwanda) Komite ya Rwanda Diaspora Boston iri gusaba ko abantu baza kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ariko ikanasaba inkunga uhereye ku madolari y’Amerika 80 kuzamura…(uvunje iwacu ni 66.040 Rwf).
Bakaba batanze konti ya komite, website 2, ndetse ngo n’ufite sheki cyangwa cash baraza kuyifatira aho ari!!
Ibise tubyite Inzara? Ubuswa? Ubupfayongo? Ubugome? Ubushinyaguzi? Yewe ni igiteranyo cy’ibi byose kongeraho GUPFOBYA ABISHWE MURI JENOSIDE!! NDETSE N’ABAYIROKOTSE!!
Nta bandi bari inyuma y’iri pfobya Jenoside batari STEVEN RWAGATI RUKUNDO (uwo wambaye amaherena n’ingofero, akaba ariwe unayoboye iyo komite), JOHN KALISA (uwo wambaye ikoti na karuvate, akaba uwungirije; ari nawe mukuru ubatekerereza), bagakurikirwa na ANNETH, RUTH na PENINA (abo batatu bari kumwe uhereye ibumoso ujya iburyo).
Ngabo abaturangaje imbere muri Boston mu kwihesha agaciro!!
Aba bantu ni abo kwitonderwa: Mwabonye abantu basaba amafaranga ntibashyireho icyo azakoreshwa?! Bagakwirakwiza inkuru ko ari aya salle no kwiyakira? $4000 ni ibirori si Ukwibuka!! Nyamara hari benshi barokotse Jenoside bababaye bikabije!! Ngibyo ibyo bita ubucuruzi kuri Jenoside!!
Niba ntacyo Embassy ikoze rero ngo ivaneho aba Bashinyaguzi barimo kudusebya nk’umuryango w’abanyarwanda batuye i Boston, ntabwo tuzongera kuza mu nama zabo kuko iri ni Ipfobya rikabije ku Bacu twabuze tugikunze.
Imyaka igeze ku icumi habaho Kwibuka Abacu muri Boston kandi buri wese ntawe uhejwe agatumirwa; kandi nta mafaranga asabwa abatumiwe! Ese ni iki gishya tugiye kubona gisaba kwishyura ayo madolari?
Iyi Komite rero itangiye kwivanga mu Kwibuka abacu izanamo no gukusanya amafaranga yo kwiyakira angana gutya, tuyamaganiye kure!!
Nkarangiza nsaba abanyarwanda bababajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi ko twava mu bwoba tugafata icyemezo cyo kutazitabira iyi Business y’iyi komite (dore ko atari ukwibuka) ndetse n’izindi businesses nk’izo, zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Aho twibukiye kuva mbere harahari kandi Twibuka Abacu nta kiguzi ababiteguye badusabye.
Umunyamuryango ubabaye cyane.
Rwanda Diaspora New England
Boston