Hari abahutu bahora badutera imijugujugu hari n’abatutsi bahora batujora. Abahutu badushinja kuba DMI ngo kuba turi Inkotanyi ko dukorera Kagame; muri iyi minsi naho nabonye hari abatutsi badukanye kudushinja kuba ngo turi interahamwe ngo dukorera abasize barimbaguye abantu i Rwanda.
Abandi bagiye batubaza ubudasiba ubwoko bwacu (ubuhutu cg ubututsi)!
Mu Rwanda naho niko batwita FDLR ngo turi interahamwe.
Turabamenyesha ko mwese ibyo muvuga mubiterwa no kutamenya:
(1) Twahagurukijwe no kutihanganira abicanyi aho baba baturuka hose. Ndarwanya nivuye inyuma kandi nkashishikazwa nuko ukuri kwazajya ahagaragara kubanyarwanda bicishijwe ifuni muri za 1990 bazira gusa kuba bavuga igifaransa cg bize kurusha abashumba bari bavuye mubihugu bivuga icyongereza.
(2) Ndarwanya kandi ngaharanira ko ukuri kwazajya ahagaragara kubanyarwanda b’abatutsi bishwe urwagashyinyaguro bazira politike mbi n’ubwoko bwabo kuva muri za 1959.
(3) Ndaharanira kandi ko abahutu bishwe uhereye kuri Juvenal Havyarimana n’abandi bahutu bose bagiye bicwa bazira ko ari abahutu kuva 1993 kugera mu ntambara mu Rwanda no muri Zayire.
(4) Numva kandi nyotewe ubwo inkiko zizaba zikurikirana abatindi bagiye bica abahutu n’abatutsi nta kuvangura babatsinze aho bahungiye bazize gusa kuba batavuga neza ubutegetsi bwa Paulo Kagame.
Babandi rero bumva bihishe inyuma yamazina yakindaguye abanyarwanda ntakuvangura bo baturwanye gake. Umwicanyi ntagira ubwoko yaba umwicanyi w’umuhutu yaba umwicanyi w’umututsi bose n’abicanyi.
Babandi bumva ngo bagomba gushyigikira kanaka ngo abakurireho Kagame hanyuma bazamurwanya bageze i Kigali ngo bamubaze abacu bicishijwe udufuni n’abahomewe m’ubuvumo abo bari mu nzozi zabo!
Abankangisha kunyica nibindi bankangisha abo ntabwo mbitayeho kuko nzaba nzize impamvu nyamukuru, impamvu nyayo.
Twicecekera tubazi erega, kandi uwo tutazi Se tuba tuzi nyina! Gusa tubararikiye ko nyuma y’icyunamo dutangira kwita imbwa mu izina ryayo ntaguca k’uruhande duhereye muri opozisiyo Nyarwanda hanyuma babandi babahanga mugushomoka twababwira iki bazakore ibiri mubushobozi bwabo bahora badukangisha.
Babandi bahora badusaba ngo kutavuga opozisiyo ngo nukuyica intege abo ndabamenyesha ko ntamwicanyi mfitanye nawe amasezerano kandi sinifuza ko umwicanyi yazasimbura undi! Ni hahandi abahunze bajya babasanga hanze bakabatsindayo kuko abimitse iyo policy twaba tubagororeye!
Imijugujugu yo maze kuyimenyera!
Kanuma Christophe