Abenshi muri abo bakora muri VUP ni abatishoboye bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, baba bahanze amaramuko ku mirimo y’amaboko bakora, bagahembwa amafaranga 1500 ku mubyizi.
Aba baturage bubaka umuhanda uca kuri Ruliba mu murenge wa Kigali werekeza Karama- Mwendo –Rwesero, bavuga ko bamaze amezi abiri badahembwa nyamara bafite isezerano ryo guhembwa muri buri minsi 15.
Iki kibazo cyabo bakigejeje ku bagize Inama njyanama y’Umujyi wa Kigali n’iy’Akarere ka Nyarugenge mu cyumweru cyahariwe umujyanama i Kigali, ubwo bari babasuye kuri uyu wa Kabiri.
Umubyeyi w’abana bane witwa Uwiragiye Georgette wo mu Kagari ka Kigali uri mu bategereje guhembwa na VUP, yagize ati “ Abajyanama nibatuvugire kuko inzara igiye kutwica, ariko uzi kujya mu kazi uzi ko uzahembwa mu minsi 15 hanyuma hagashira amezi utarahembwa kandi waragiye kugakora uzi ko kagiye kugukemurira ibibazo byose?’
Naho mugenzi we Umutesi Clarisse, we avuga ko afite impungenge z’uko bagiye kumusohora mu nzu kubera kubura amafaranga yo kwishyura nyirayo ubukode.
Yagize ati “ Ndasaba inzego z’ubuyobozi ko zatuvuganira bakaduhemba kubera ko njye nyir’inzu yambwiye ko nindenza ibyumweru bibiri ntaramwishyura azayinsohoramo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Rutubuka Emmanuel, yavuze ko aba baturage batinze kubera ko SACCO bahemberwamo yari iri guhindura uburyo bw’ikoranabuhanga ikoresha (software) ariko abizeza ko muri iki cyuwmweru bahembwa.
Yagize ati “ Nibyo hari imirimo bakora muri VUP ndetse n’ amabwiriza dufitanye n’uko mu minsi 15 bagomba guhabwa amafaranga yabo, rero ibyagombaga gukorwa byose byarakozwe kugira ngo bahembwe ariko kubera ko barimo guhindura ikoranabuhanga ribafasha mu kubahemba biteza ikibazo ku mibehembere, ariko banyijeje ko kuwa Kane amafaranga yabo azaba ageze kuri konti zabo.”