Amakuru aturutse ahantu hizewe i Michigan, USA, nuko umwana w’umukobwa witwa Gaelle Ikibagenga basanze yiyahuye akoresheje ishuka yimanitse aho babika imyenda (closet). Ikindi abatubwiye iyi nkuru nuko uyu mwan w’umukobwa atavugaga menshi kuburyo abandi bana burungano rwe bajyaga bamwibazaho byinshi.
Iperereza ririmo gukorwa ariko ibinyamakuru nka Rushyashya ya DMI ya Kagame nibireke kubeshya abanyarwanda ko uyu mwana w’umukobwa yishwe. Rushyashya yanditse kuri iyi nkuru igira iti: “Undi Munyarwanda Wa Gatatu Yiciwe Hanze Y’Igihugu Mu Minsi Itatu Yikurikiranya”.
Abo mu muryango wuyu mukobwa wiyahuye witwa Gaelle IKIBAGENGA bakaba barimo gusaba imfashanyo yo kumushyingura none niba ubishobye nawe wabatera inkunga ukanda hano “Gaelle IKIBAGENGA Funerals Fund“. Imana imuhe iruhuka ridashira kandi yakire Gaelle Ikibagenga mubayo.