Kuki imisoro yiyongereye?
Umukozi wa Minisiteri y’imari n’iganamigambi Jonatan Nzayikorera ushinzwe ingengo y’imari z’uturere, agaragaza ko impamvu imisoro igenda yiyongera ari mu rwego rwo gushaka uko uturere twiteza imbere, kandi ko hakenewe amafaranga aturutse mu misoro kugira ngo haboneke ibikorwa remezo.
Cyakora impuguke mu by’ubukungu Teddy Kaberuka we agaragaza ko kuzamura imisoro bishobora kugira ingaruka mbi kubukungu bw’umuturage kuko ngo kuyizamura bivuze ko ubushobozi bw’umuturage bwagabanutse ugeraranyije n’ibyo yinjirizaga Leta.
Hon Depite Frank habineza wo mu ishyaka rya Green Party we asanga nta mapmvu nimwe umuturage asoreshwa ubutaka mu gihe abukodesha na Leta.
Hari abo umusoro mushya uzateza akaga
MINECOFIN igaragaza ko abafite ibibanza baguze byo kubakamo amazu yo guturamo ariko bakaba batarubaka bazajya basora hiyongereyeho 50% by’umusoro wose.
Ibyo ngo bigamije kurwanya bamwe bimura abaturage byitwa ko bagiye kubaka inzu zigamije inyungu rusange nyuma bagasubira inyuma bakabigurisha ngo byubakwemo.
Umuturage kandi uzahitamo kujya mu ishoramari ryo kubaka amazu akodeshwa azajya yishyura menshi ugereranyije n’umuturage wubatse uruganda.
Nzayikorera avuga ko ari uburenganzira bw’umuntu guhitamo uburyo ashoramo imari ye kuko ngo gusoresha uruganda 0,5% birimo no kureshya abashoramari kugira ngo bakore ibintu bigabanyije ibiciro.
Agaragaza ko kugira ngo ucuruza amazu kandi wubatse neza afite amahirwe yo kugabanyirizwa imisoro.
Itegeko riraha amahirwe umukire kurusha umukene?
Ashingiye kuri Politiki ya USA aho abafite amafaranga mesnhi basora bike ugereranyije n’ab’amikoro makeya, impuguke Teddy Kaberuka agaragaza ko kuba abubaka bajya ejuru bagabanyirizwa imisoro mu gihe uwubatse hasi yishyura menshi, biha amahirwe umukire kurusha umukene.
Ati “Ibyo biraha amahirwewa wa mukire ushoboye kubaka inzu eshanu zigerekeranye, kuko sinumva niba hari umuturage uhitamo kubaka hasi ari uko afite amikoro ku kubaka ajya ejuru?”
KigaloToday