Site icon Rugali – Amakuru

Kuzamura ibiciro by’ingendo utazamuye imishahara bifite ingaruka mbi – Dr Bihira

Ku mugoroba wo kuwa kane, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyatangaje ko ibiciro by’ubwikorezi rusange (public transport) mu mugi wa Kigali byazamutseho 5%, na 7% ku ngendo zo mu Ntara.

Umusesenguzi muby’ubukungu Dr Bihira Canisius yabwiye Umuseke ko kongera ibiciro by’ingendo gutya bifite ingaruka mbi kuri Serivise z’ubwikorezi, ku bukungu bw’igihugu ndetse no ku mibereho myiza y’abaturage kuko ubushobozi bajyana ku isoko bugiye kugabanuka.

Ati “Ibicuruzwa dukoresha byose, ubwikorezi bubigiraho ingaruka,…nabyo igiciro kirazamuka.”

Dr Bihira avuga ko ubundi kongeza ibiciro by’ingendo biba bikwiye kujyana n’izamuka ry’imishahara kugirango abantu babashe kujyana nabyo.


Dr Bihira Canisius, umusesenguzi muby’ubukungu.

Ku mugoroba wo kuwa kane, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyatangaje ko ibiciro by’ubwikorezi rusange (public transport) mu mugi wa Kigali byazamutseho 5%, na 7% ku ngendo zo mu Ntara.

Ati “Uwongeza ibintu bijyanye n’ubwikorezi aba agomba kubanza kuganira n’abakoresha kuko amafaranga umuntu aba akoresha mu gutega imodoka ayakura ku mushahara.”

Akavuga ko niba hari umuntu wategeshaga nk’ibihumbi umunani ku kwezi hagiye kwiyongeraho amafaranga agera kuri 400, ndetse n’ibiciro by’ibyo yahahaga ku isoko byiyongere, kandi ku mushahara we nta n’atanu yiyongereyeho,

Ati “Icyo gihe bizatuma yizirika umukanda, wenda yarya bike cyane akicwa n’umudari ariko ntabwo azareka gutega imodoka kuko ntiyareka akazi.”

Impamvu RURA yatanze ntizifatika

RURA yavuze ko guhindura ibiciri biri mu “nyungu z’abaturage”. Ngo kubizamura byashingiye ku bintu byinshi birimo ikoranabuhanga rikoreshwa mu kwishyura, utugabanyamuvuduko (speed governor) twashyizwe mu modoka ndetse n’ibiciro by’ubwishingizi bw’ibinyabiziga byahindutse.

Dr Bihira Canisius asanga izi mpamvu zatanzwe ari “ukubeshya”, kuko ngo ibyakozwe ari ishoramari ridashobora guhombya umushoramari.

Ati “Kuba bazanye ikoranabuhanga ntabwo ari ikibazo, nonese umuntu wahembaga Kigingi akaba agiye gushyiraho akamashini kamusimbura aguze wenda ibihumbi 15, ako mashini ntabwo gahwanye na Kigingi yahembaga ibihumbi 40 Frw buri kwezi?”

Yongeraho ati “Ikoranabuhanga ahubwo riraborohereza ibibazo bari bafite, nk’iyi ‘speed governor’ nta muntu wavuga ngo iramuhombya kuko imodoka ye nidahirima ku Kamonyi azongera kugura imodoka byibura nyuma y’imyaka 10.”

Ibihugu biteye imbere biganya ibiciro by’ubwikorezi ntabwo bibyongera

Dr Bihira avuga ko hano mu Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bya Africa iyo bigiye gufata imyanzuro nk’iyi ntabwo busesenguzi bwimbitse bikora ku ngaruka biba bifite ku bukungu n’imibereho y’abantu.

Ati “Aho kongeza ibiciro bya ‘transport’ ahubwo wabigabanya amafaranga akaza ari menshi ava ku bantu benshi, aho kugira ngo ufate abantu bakeya ubakuremo amafaranga menshi.”

Uyu musesenguzi avuga ko ubundi ibihugu byakize byose bikora ku buryo ‘transport’ ihenduka, yaba iyo ku ndege ndetse n’iyo ku modoka, kuko ngo bituma Kampani zitwara abagenzi zibona abagenzi benshi.

Ati “Nk’ubu amafaranga yo kuva hano ujya Entebe abaye nk’amadolari 100 ntawakongera kugenda muri ibi bimodoka bigenda bimukocagura, ariko ubu ni amadolari ($) 354.

N’ibi rero by’imodoka iyo bongeje amafaranga bahenda abantu bituma hari benshi bahitamo kugenda n’ibirenge kuko ibiciro byiyongereye kandi amafaranga binjiza atiyongereye.”

Dr Bihira aravuga ko kubera ko abantu bagiye kugabanuka, abaturage bagiye kujya bamara igihe kinini bategereje imodoka kuko Kampani zitwara abagenzi nazo zishobora gutwara imodoka ituzuye abantu, ibi ngo bikazatuma Serivise z’ubwikorezi zirushaho kugenda nabi.

Ni ukuvuga ko urugendo rwo kuva mu mujyi ujya i Remera rwatwaraga amafaranga 200 rugiye kwiyongeraho amafaranga 10. Mu gihe, urugendo ruva i Kigali ujya i Huye rwari amafaranga 2 400, ubu rugiye kwiyongeraho amafaranga 168.

Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

Exit mobile version