Site icon Rugali – Amakuru

KUVUGURUZA IBYO GEN. KABAREBE YAMVUZEHO BYANDITSWE NI IKINYAMAKURU IGIHE, Mutarama, 26/01/2019

Nandikiye ikinyamakuru cyanyu « IGIHE », kugirango mvuguruze ibyo Général James Kabarebe yamvuzeho mu kiganiro cya “gahunda ya: “Rubyiruko Menya Amateka Yawe”, cyo kuwa 24 Mutarama 2019 ; kandi mbonereho no gukosora ikinyamakuru cyanyu ku byo cyamvuzeho bitari byo ku mateka anyerekeye. Nabonye ibyo mwanyanditseho bisa n’aho mugamije “kunsebya” no kumparabika muri rubanda, ibyo nkaba mbifata nka politiki mbi y’umwihariko ikorwa n’Inkotanyi. Reka ntangire nkosora amakosa nanditsweho n’« IGIHE », maze nsoze mvuguruza Nyakubahwa Gen James Kabarebe, Umujyanama wa Perezida w’u Rwanda, Nyiricyubahiro Gen Paul Kagame.

Kuba narabaye Ministre w’Intebe nyuma ya jenoside, ibyo, ni ukuri. Ariko uwo mwanya wa Ministre w’intebe, ntabwo nawubonye mbikesheje Inkotanyi kubera ko ngo zari zimaze gutsinda intambara. Uwo mwanya nawuhawe bitewe ahanini ni uko izina ryanjye ryari ryanditse mu « masezerano y’amahoro » yashyiriweho umukono i Arusha muri Tanzaniya tariki ya 4 Kanama 1993, mbere y’uko « Perezida Juvénal Habyarimana » yicwa, taliki ya 6 Mata 1994. ABAFASHIJE inkotanyi gutsinda, bazumvishije ko nyuma ya jenoside hagomba gushyirwaho « Guverinoma y’ubumwe » yo guhumuriza rubanda no gusana ibyangiritse. Abo bafashije Inkotanyi kurwana, bemeranyijwe na FPR ko ari jye « Faustin Twagiramungu » ugomba kuyobora iyo guverinema. Naho ubundi Inkotanyi zari muri Kapitali ya Uganda i Kampala ari naho zateye u Rwanda ziturutse, zari zanangiye zikimara kubohoza u Rwanda ko zidashaka ko mba « Ministre w’intebe ».

Ubwo inkotanyi zari zimaze gufata Kigali, ibintu bishyushye, zavugaga ko zitsindiye urugamba, bityo zikaba zigomba gushyiraho « Ministre w’Intebe » wazo zishakiye ; kandi dushyize mu gaciro, icyo cyifuzo cyazo cyari mu kuri. Gusa ariko mu bantu bazishyigikiye harimo na “bampatsibihugu” bazifashije mu gufata umujyi wa « Kigali » n’u Rwanda rwose tariki ya 4 Nyakanga 1994, bazumvishije ko ibyiza ari ugufatanya n’andi mashyaka yari mu masezerano y’i Arusha uretse MRND, mu gushyiraho guverinema, twavuga amashyaka ya: PL, MDR, PSD na PDC. FPR, yageze aho irabyemera, nanjye nemererwa kuba Ministre w’Intebe ntabihakiwe, cyangwa ngo mbihabwe n’Inkotanyi nk’uko zibivuga! Ariko sinakwirata ngo mvuge ko iyo CDR na MRND biza gutsinda urugamba muri Nyakanga 1994 ko nari kugaruka mu gihugu, kuko ayo mashyaka yombi atari kumbeshaho. Birumvikana ko n’ibyo kugirwa « Ministre w’Intebe » bitari kubaho muri Guverinoma y’ubumwe bw’ayo mashyaka yombi!

Ikindi nshaka ko Abanyarwanda bamenya, ni uko kuba nararokotse, ntacyo Inkotanyi zamfashijeho, cyangwa se ngo zimfashirize umuryango wanjye kurokoka. Ibyambayeho nkabankiriho, mbikesha Madame Uwiringiyimana Agatha, watelefonnye iwanjye akitabwa n’uwo twashakanye (mwita Madamu) agira ati: “mubwire aveho aho, arebe aho yahungira baratumaze”. Umusirikare ukomoka mu majyaruguru y’igihugu niwe wamfashije kurira (gupanda) urupangu, noneho ngwa mu rupangu rw’umuzungu twari duturanye. Uwo musirikare ninawe wamvanye k’uwo muzungu, anshakira uburyo njyana n’abasilikare ba MINUAR bandindaga. Abo basilikare ba MINUAR nibo bangejeje ku biro byo kwa “Gen Roméo Dallaire”, wayoboraga abasilikare ba MINUAR kuri “Hôtel Amahoro”. Niho nihishe, kugeza mpavuye, tariki ya 19 Mata 1994, njyanwa n’indege yagisirikare ya MINUAR ingeza i Nairobi. Nagombaga fugafata indi ndege yari ijyanye abasilikare b’Ababiligi bari batashye basezeye kuri MINUAR, ariko kubera benewabo 10 biciwe iKigali, mu kigo cy’abasirikare; nanze kujyana nabo nguma i Nairobi.

Leta ya Kenya yanshakiye icumbi muri hoteli, bampa n’uburinzi. Naje gusaba “Croix Rouge” urwandiko rw’inzira (passeport) rungeza Iburayi, mpitamo kujya i Bruxelles mu Bubiligi. Inkotanyi zansabye kuza i Byumba, ku Mulindi, ndetse zinshakira na Laissez-passer, zinyita izina ry’irihimbano rya “Buhendwa” ariko nanze kuzisanga. Ntabwo inkotanyi zankijije nk’uko zihora zibeshya, ahubwo nakijijwe na Madame Agathe Uwiringiyimana, umusirikare wari mu bandinda, ndetse wankirije n’umuryango wanjye afatanije na Colonel gendarme Bavugamenshi. Abo bombi bahungishirije umuryango wanjye i Gitarama aho wakiriwe na Lieutenenant Torero. Imana yonyine n’iyo izi uko umuryango wanjye wakize ababisha i Gitarama, nyuma ukaza kugera ku Gisenyi rwihishwa, ukahavanwa n’Abafaransa bawugejeje i Paris. Kuba narakize jye n’umuryango wanjye mbikesha Imana; ariko Inkotanyi nazo zigatinyuka kubeshya rubanda zikavuga ko arizo zankijije! Ntacyo Inkotanyi zankoreye kugira ngo mbe ntaraguye muri iriya ntambara na jenoside zateje mu Rwanda igihe zangaga gushyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha; ahubwo zihutiraga gukora umupango wo kwica Perezida Habyarimana, kugira ngo zibone uko zifata ubutegetsi bwose zitari gushobora guhabwa n’ayo masezerano. Sinigeze mba kuri Stade Amahoro ndinzwe n’Inkotanyi. Ndaziyamye!

1. Ndagira ngo mbwire rubanda, Abanyarwanda bose, ko nta “deni ry’Inkotanyi ngira”. Ariko zo zirarimfitiye. Uwo Gen. Kabarebe simuzi, sinigeze nganira nawe, ntiyigeze aza mu biro byanjye, ntiyigeze aza iwanjye, sinigenze mpurira nawe m’umupira cyangwa muri “tenis”, cyangwa se mu myitozo ya gisirikare! Nahuriye nawe hehe? Aho mwibuka ni uko yampaye imfunguzo z’inzu nimukiyemo yahoze ari iya Banki Nkuru y’Igihugu; ubwo narimvuye muri “Hotel Méridien”, aho nari ncumbitse. Nimukiye mu nzu Kabarebe yabagamo, ku muhanda witwa “Paul six”. Ntahandi muzi! Ku Mulindi nagiyeyo kabiri: ariko nta nama yaho nagiyemo: izo nama zagibwagamo n’abatekinisiye. Ubwa mbere nagiyeyo mbisabwe na General Romeo Dallaire, icyo gihe mpura na Chairman wa FPR “Alexis Kanyarengwe”, tuvugana ibisanzwe, ubwo ni nyuma yuko amasezerano ashyiriweho umukono. Nagiye n’iKinihira muri Byumba, hafi yo ku Mulindi, mu nama yayobowe na Dr Boboh wari Uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa ONU. Ubundi nagiye i Kinihira ni mu gihe Perezida Habayraimana yari yaje yo mu nama yizeye ko aza kumvikana n’Inkotanyi kubyerekeye imikoranire yacu nazo. Twavuyeyo ntacyo tugezeho, kubera ko Umukuru w’izo Nkotanyi, General Kagame atari yaje.

2.”Nyuma y’imyaka isaga umunani yisuganyiriza mu Bubiligi, Twagiramungu yagarutse mu Rwanda mu 2003, aje kwiyamamariza kuyobora igihugu nk’umukandida wigenga ntiyahirwa kuko yatsinzwe na Perezida Kagame ku majwi 95.0%, we agira 3.62%” niko Kabarebe abivuga.
Igisobanuro/: Nntabwo neguye tariki ya 31.08.1995. Neguye tariki ya 28.08.1995, hari kuwa mbere. Sineguye jyenyine, neguriye rimwe na Seth Sendashonga, Ministre w’Ubutgetsi bw’Igihugu, na Nkuriyingoma Jean Baptiste, Ministre w’Itangazamakuru mu Rwanda. Tweguye kubera ibibazo by’umutekano. FPR yari ikomeje ubwicanyi bw’abaturage, ikajugunya imirambo yabo mu misarane. Nubu kandi mbabwira, “FPR ivuguruye” iracyica abaturage. Aho ngereye mu Bubiligi, navuye mu ishyaka ryarigizwe n’amashyaka abiri: RDR yari yarashyiriweho muri Congo, na FRD ryashyizweho na Seth Sendashongu dufatanije hamwe n’abandi twasezereye rimwe tuva muri guverinoma y’Inkotanyi nka Eugene Ndahayo wari Directeur de Cabinet, muri Information. Ubumwe bwayo mashyaka yombi nibyo byabyaye “Union de Forces Démocratiques Rwandaises, UFDR, niyo yaje guhinduka, FDU-Inkingi. Naje kwiyamamaza ku giti cyanjye mu Rwanda. Niyamamaje neza nta miliyoni z’amafaranga ntanze kubera ko mu Rwanda narinzwi, nitwa “Rukokoma”, narwaniye Ubumwe bw’Abanyarwanda, kubera ko ntemera amoko, kandi nkarwanya na politike y’uturerere no kwitwaza nyamwinshi idashingiye kuri “demokarasi”. Gutorwa, turetse iby’urwenya no “gutekinika”, amatora narayatsinze. Kagame yaratsinzwe kandi mwese murabizi. Kagame ntashobora gutsinda amatora mu Rwanda batamwibiye amajwi. Ibi nikizibose ntabwo ari ibyo kugibwaho impaka na Kagame, kandi nawe arabizi ko hatabayeho “itekinika” atatorwa!

3.”Benshi bumva uburyo asebya leta y’u Rwanda bagakeka ko ari ibya none cyangwa bakibaza impamvu yabyo, kandi ari mu bantu bakagombye kuyishimira kuko yarokowe n’Inkotanyi ndetse akagirwa Minisitiri w’Intebe”uwo ni Kabarebe ubivuga.
Ntabwo nsebya Leta y’u Rwanda. Mvuga ibyo abari mu Rwanda badashobora kuvuga. Ikibabaje gusa ni uko mbivugira hanze. Nyamara kandi igihe twarwanyaga ubutegetsi bw’igitugu bwa Habyarimana, twavugiraga mu gihugu. Ibaze nawe impamvu ubu tuvugira hanze, hanyuma wisubize. Ese nyine mu Rwanda “wanyura iyihe nzira?”: “Iya demokarasi se, iy’intambara se, iyihe”? “Ryari se”!!

4. Gen. Kabarebe yavuze ko Twagiramungu nubwo yajyaga muri ibi biganiro yari yifitemo ko FPR igomba kurwana urugamba rw’amasasu hanyuma we akazategeka. Ati “Ni wawundi wari ufite ibitekerezo byo kuvuga ngo FPR irwane, njyewe nzategeke, kuko yo ntizi gutegeka, izi kurasa gusa.’’
Ibi Kabarebe avuga ni amahomvu. Sinigeze nsaba FPR ngo indwanire hanyuma nyobore igihugu! Narikuba natanze ikihe kiguzi? Nigishije ubumwe murabwanga. Mwahisemo kwica “abahutu” mutaretse n'”abatutsi” bari mu Rwanda kugira ngo mufate igihugu. Mwaragifashe, ababahunze mwabasanze mu bihugu babahungiyemo murabica, mufata RDC, abazungu ba shobuja mukorera bakomeje kubarwanaho kugeza nubu. Muri “abagaragu” ba “impérialistes” z’urundi rwego. Ubu tuzarwanirwa n’abanyarwanda batabaye ingabo za « Idi Amini » ngo babe n’Ingabo za « Museveni ». Tuzarwanirwa n’Abanyarwanda “kanuni”. Kandi gutsinda ababangamiye demokarasi n'”Umubano mu bantu”, mu bana b’u Rwanda bizihuta kandi ba Kabarebe bazimyiza imoso ! Ni ibitinze bizaza nk’amanyo ya ruguru, cyangwa nk’amahembe
y’Inyambo, n’Inkuku”.

5. “Muri Kamena 2017, Perezida Kagame yabwiye RBA ko Twagiramungu atangiye inshingano ze, ikote yambaye ryaguzwe mu misanzu yari yarakusanyijwe na FPR”. Kagame ngo yagize ati “N’aba bantu baba bari kudusebya, Guverinoma ya mbere, Minisitiri w’Intebe wa mbere, uyu mugabo uba mu Bubiligi, utajya utugiraho amagambo meza; yewe n’ikote rya mbere ryaguzwe muri ya mafaranga.”

Burya Perezida Kagame iyo yarakaye cyangwa yirakaje arindwa mubi ! Iyo yabeshye nanoho birushaho kuba ibindi ! Ni mwibuke abeshya abantu ngo « ntaziyamamaza akabyemerera n’inshuti ze zirimo “bampatsibihugu”! Muribuka abeshya ko “abahutu”, rero ngo ni “abantu” ngo baje bikoreye inkangara zuzuye impapuro zo ku musaba, barira ko agomba kuguma kubutegetsi, ko nta wundi ubishoboye ! Ibyo byo kwikoreza abantu inkangara yabikoze bitewe n’uko yari yamaze kumenya ibyiswe “Panama papeers” ko bishobora kumugwa nabi, biramutse bikurikiranywe n’inkiko kandi atakiri Perezida w’u Rwanda !

Biriya binyoma byo kubeshya Abanyarwanda cyane abantu batanzi, cyane abasore n’inkumi bari hagati y’imyaka 20 na 35 y’amavuko, bishobora akenshi gufatwa nk’ukuri. Nta gakote nigeze ngurirwa na FPR. Nabaye Directeur Général wa Société de transports internationaux du Rwanda, STIR, nambaraga amakostime y’aba “couturiers”: Christian Dior na Yves Saint Laurent”. Ubwo narahiraga tariki ya 19.07.1994, nari nambaye ikoti rya “Yves Saint Laurent”naguriye mu Bubiligi. Ntabwo nigeze nambara “agakote k’amaboko angera mu biganza nakuburiwe na FPR. Ibi ni urwenya nta nubwo ari ukwishongora : Kagame ataraba Perezida w’u Rwanda, twapinga ntabwo yigeze andusha kwambara neza.

Ndarangiza niyama abantu bavuga ko mpfobya jenoside. Njye mvuga ibyambayeho ni byabaye ku Banayarwanda ntarobanuye, kimwe nuko bikorwa n’Abanyarwanda bavukiye mu buhugiro kubera amateka y’igihgu cyacu, cyangwa abagezeyo bakiri bato cyane. Twakubiswe udufuni nk’abanyarwanda dutemwa n’imipanga nk’abanyarwanda. Twarapfushije dupfusha kimwe, twarahizwe, duhigwa kimwe, twararize turira kimwe. Tuvuga rumwe, mu gihugu kimwe. Tugomaba kubana kimwe ntarobanura rikorwa mu gihugu cyacu. Niba hari ababyumva ukundi tuzabarwanya mpaka!

Faustin Twagiramungu (sé).

Exit mobile version