Rpf Gakwerere ati nta muntu uba inshuti ya Kagame igihe kirerekire. Paul Kagame aragukoresha yamara kugera kucyo ashaka akakujugunya. Ambasaderi Eugene Gasana yeretse Kagame ko atavukiye mu cyaro nkawe ahubwo yamweretse ko yavukiye mu mujyi ku matara. Ntabwo ari nka Paul Kagame wavukiye i Kahunge, Kamwenge, Uganda; Ambasaderi Eugene Gasana we yavukiye mu mucyo wa Bujumbura, mu Burundi.
Kuvuga izina Eugene Gasana kuri Paul Kagame bizamura ubusazi bwe bwose muri we. Igihe Ambasaderi Eugene Gasana yacagaho agatoroka agastiko ka Paul Kagame, Kagame yamwoherereje ubutumwa buteye ubwoba agira ati: “umunsi nzagufata nzamena iyo nda yawe,” mbese azamurutsa ibyo yamusahuye byose.
Igihe Ambasaderi Eugene Gasana yatorokaga yakoze ibishoboka byose asiga akubuye konti za banki zo muri kariya gace k’Uburengerazuba usibye konti nke atashoboye gusahura kuko atari azifiteho uburenganzira. Ambasaderi Eugene Gasana yasize amweretse ko adakina. Ibyo yamukoze nanubu biracyamurya ahantu.
Rpf Gakwerere ati ibi Ambasaderi Gasana yakoze bizajya byigwa mu mateka y’u Rwanda nka bimwe mu byatumye ingoma y’abicanyi ya Paul Kagame ihirima.