Nk’uko byari biteganyijwe, guhera saa sita z’ijoro ubwo biba bibaye tariki 02 Nyakanga 2016 imisoro ku myambaro n’inkweto bya caguwa byinjira mu gihugu irikuba inshuro 25 nk’uko byemejwe kandi n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro.
Amabaro y’imyambaro n’inkweto bya caguwa biva mu mahanga biratangira gusoreshwa inshuro 25 y’ayo byasoraga
Ni muri gahuda ihuriweho n’ibihugu byo mu karere igamije kongerera agaciro ibikorerwa mu gihugu no kugira ngo abanyagihugu bagure ibikorerwa iwabo bitewe n’uko ibya caguwa (byambawe mbere) byinjira mu gihugu bigura macye bikagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.
Mu kwezi kwa kane uyu mwaka, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko Minisitiri w’Intebe yagaragaje mu mibare ko nko mu byatumijwe hanze mu mwaka wa 2015 byatwaye miliyoni 124$ muri ayo miliyoni 28$ zaguzwe ibintu bya caguwa.
Anastase Murekezi yavuze ko Caguwa ituma inganda zo mu Rwanda zidatera imbere.
Kugira ngo inganda zo mu Rwanda no mu karere zitere imbere ibihugu bigize akarere byiyemeje guca intege kwinjira kw’imyambaro n’inkweto bya caguwa ndetse n’imodoka zakozwe mbere y’umwaka wa 2005.
Ubwo Minisitiri w’Intebe yari imbere y’Inteko Abadepite bagaragaje impungenge zimwe zirimo;
.Kuba Leta idashobora kubonera rimwe amafaranga menshi akenewe muri iri shoramari mu nganda;
.Inganda zitaragira ubushobozi bwo guhaza byibura n’isoko ry’imbere mu gihugu;
.Igiciro cy’ibikoresho by’ibanze bitumizwa mu mahanga bikaza bihenze;
.Kutagira ubumenyi n’ikoranabuhanga bihagije ku badozi bigatuma badashobora kudoda imyenda myiza kandi myinshi yahangana ku isoko;
.Amashanyarazi adahagije kandi ahenda;
.Ubushobozi bucye mu micungire n’imikorere y’inganda cyatumye inganda zigera kuri 39 zihagarika imirimo;
.Ubushobozi bucye mu gucunga inganda no gushakira amasoko ya bicye baba bakoze;
.Ibikoresho bikoreshwa mu gupfunyika bihenze bigatuma igiciro cy’igicuruzwa kizamuka;
Ibi byose ariko ngo Leta yabifatiye ingamba zirimo, ko yo ubwayo igiye kwinijira muri ubu bucuruzi no gukomeza gufatanya n’abikorera.
Anastase Murekezi yavuze izo mbogamizi zizagenda zikemuka buhoro buhoro uko umwanzuro wo kuzamura amahoro ya gasutamo ku myenda ya Caguwa itumizwa hanze uzagenda ugabanya iyi myambaro ku isoko ikorerwa mu Rwanda ihabwa agaciro.
UMUSEKE.RW