Site icon Rugali – Amakuru

Kutizera Mushikiwabo bitumye Kagame agira Nyaruhirira ambasaderi uzajyana nawe i Paris muri OIF

Ese kuba Kagame yagize umwicanyi Nyaruhirira wagize uruhare rukomeye mu guhekura abarundi kugeza aho bamwirukanye muri 2015 byaba bihatse iki? Ubisesenguye neza kugira uyu mwicanyi ambasaderi n’ubundi buryo bwo kohereza umuntu uzaba hafi ya Mushikiwabo kugirango Kagame akomeze amukoreshe. Muri macye Nyaruhirira agiye kuba remote control ya Kagame kuri Mushikiwabo.

Isomere nawe hasi inkuru yo mu Igihe ubwo uyu mwicanyi abarundi bamwirukanaga. Uyu Nyaruhirira yagize uruhare rukomeye mu kwicisha benshi harimo na General Adolfe Nshimirimana wishwe taliki ya 3 Ukw’umunani 2015 (08/03/2015) hanyuma uyu mwicanyi bakamwirukana taliki ya 7 Ukwakira 2015:


Umudipolomate w’u Rwanda yirukanwe ku butaka bw’u Burundi.
Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 7 Ukwakira 2015 saa 05:17

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Burundi yirukanye Desiré Nyaruhirira wari umudipolomate w’u Rwanda muri iki gihugu gusa impamvu z’iyirukanwa rye ntiziratangazwa kugeza ubu.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi, Rugira Amandin aganira na IGIHE yemeje aya makuru gusa ntiyagira byinshi atangaza.

Mu magambo macye yagize ati “ Yego nibyo. Babitumenyesheje nta mpamvu baratubwira gusa batubwiye ko ari persona non grata [umuntu waciwe mu gihugu].”

Abajijwe niba hari ikibazo kindi kiri mu mubano w’ibihugu byombi ku buryo u Burundi bwakwirukana umukozi w’u Rwanda muri iki gihugu, ntacyo yigeze abivugaho.

Inzego z’u Burundi zari ziherutse kwikoma Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu, buvuga ko hari bamwe mu bakozi bayo bafatanwe intwaro mu buryo butemewe n’amategeko.

Ibi Ambasaderi Rugira binyuze ku rukuta rwe rwa Twitter, aherutse kubinyomoza avuga ko ari ibinyoma bisa.

Mu kwezi gushize u Burundi bwashinje u Rwanda kandi gutoza inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza gusa u Rwanda rubihakana rwivuye inyuma.

U Rwanda narwo rwagiye rushyira mu majwi u Burundi ko bucumbikiye abarwanyi ba FDLR barimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

 

Désiré Nyaruhirira wirukanwe ku butaka bw’u Burundi

http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umudipolomate-w-u-rwanda-yirukanwe-ku-butaka-bw-u-burundi


Perezida Kagame yashyize Nyaruhirira ku rwego rwa Ambasaderi
Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 25 Ukuboza 2018 saa 03:29

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yagize Nyaruhirira Désiré, Ambasaderi, aho binitezwe ko azaba umujyanama w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Mushikiwabo Louise, ubwo azaba atangiye manda ye y’imyaka ine muri Mutarama 2019.

Inyito ya ambasaderi ni urwego rukomeye muri dipolomasi, umuntu ashobora gushyirwaho bidasabye ko aba ahagarariye igihugu runaka mu mwanya uyu n’uyu.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard rigira riti “Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 111, none ku wa 25 Ukuboza 2018, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagize Bwana Nyaruhirira Désiré, Ambasaderi.”

Nyaruhirira asanzwe ari Umujyanama wa Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, mbere yaho yabaye Umujyanama muri Ambasade y’u Rwanda i Burundi kugeza mu 2015.

Mu gihe gishize yabaye umuntu wa hafi cyane wa Mushikiwabo banakoranye ari Minisitiri, cyane cyane mu ngendo yazengurutsemo amahanga ashaka abamushyigikira ngo yemezwe n’abakuru b’ibihugu nk’Umunyamabanga Mukuru mushya wa OIF.

Ku wa 8 Ukuboza nibwo byatangajwe ko Umunyamabanga Mukuru wa OIF ucyuye igihe, Michaëlle Jean, yasezeye ku bo bakoranaga mbere y’uko batangira ibiruhuko bisoza umwaka ku wa 31 Ukuboza 2018.

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko Mushikiwabo yamaze guhitamo Désiré Nyaruhirira nk’umujyanama we wihariye ndetse Umuvugizi we akazaba Oria Kije Vande Weghe.

Aba bombi bagendanye nawe kugeza yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.

Oria akora muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, ndetse Inama y’Abaminisitiri yo muri Kamena 2016 yamwemeje nk’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, inyuma ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Hari amakuru ko mu ntangiriro za manda ya Mushikiwabo , abayobozi benshi muri OIF bazasimburwa.

Bertin Leblanc wari Umuvugizi wa Michaëlle nta nshingano nshya yahawe. Jean-Louis Atangana wari umuyobozi w’ibiro bye azasubira kwigisha amategeko muri Kaminuza ya Yaoundé II no mu Ishuri Rikuru ry’imibanire mpuzamahanga muri Cameroon.

Adama Ouane urimo gukora nk’umuhuza w’ubuyobozi bushya n’ubucyuye igihe, azasoza imirimo ye muri OIF mu mpera za Werurwe, ndetse ni nacyo gihe inshingano zizarangirira ku Muyobozi Mukuru Ushinzwe ibya Politiki, Georges Nakseu-Nguefang n’abandi bayobozi bakuru umunani.

Bivugwa ko u Bufaransa bwifuza umwanya w’Umuyobozi w’ibiro bikuru, mu gihe undi mwanya ukomeye wifuzwa na Canada ndetse Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yamaze kubyemeranyaho na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau.

 

Nyaruhirira Désiré yashyizwe ku rwego rwa Ambasaderi

 

Nyaruhirira (uri inyuma ya Mushikiwabo) yamubaye hafi mu gihe cyo kwiyamamariza kuyobora OIF

 

Ku wa 7 Nzeri Nyaruhirira yari kumwe na Mushikiwabo i Tunis hitegurwa amatora ya OIF

 

Oria Kije (ubanza ibumoso) na Nyaruhirira (wa gatatu uhereye ibumoso) bari kumwe na Mushikiwabo muri Vietnam

 

Ku wa 20 Nzeri 2018 bajyanye i Paris guhura na Perezida wa BRED-Banque Populaire, Steve Gentili

 

Nyaruhirira yaherekeje Mushikiwabo ku wa 31 Nyakanga agiye guhura na Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba

 

Nyaruhirira yari kumwe na Mushikiwabo ubwo ku wa 11 yahuraga na Perezida Alassane Ouattara i Abidjan

 

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashyize-nyaruhirira-ku-rwego-rwa-ambasaderi

Exit mobile version