Muri iyi video turageregeza kwerekana uburyo Kagame akoresheje urubuga rwe rwa Twitter ya Village Urugwiro n’ikinyamakuru cye igihe bashatse kubeshya abanyarwanda ko Kagame uyu munsi yayoboye inama ya leta ariko bafatiwe mu cyuho.
Amafoto yakoreshejwe arashaje nayo mu kwezi kwa 4 mu nshuro nkeya Kagame amaze kuyobora inama y’abaminisitiri muri aya mezi atatu ashize. Ikindi kibabaje nuko uburyo iyi nkuru yanditse na Igihe.com wagirango ubwo bayandikaga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba i Kigali Kagame yari akiyoboye iyo nama.
Kuri njye umutwe w’inkuru yabo yagombaga kuba “Perezida Kagame ayoboye inama y’abaminisitiri ishobora gufatirwamo ingamba nshya zo kurwanya Coronavirus” cyangwa “Perezida Kagame yayoboye inama y’abaminisitiri yafatiwemo ingamba nshya zo kurwanya Coronavirus”.
Ikigaragara nuko nijoro turaza kubona itangazo ryasinywe na Ngirente babeshya abanyarwanda ko ari ibyemezo byafashwe n’inama Kagame yari ayoboye ariko twabavumbuye nta muntu muzima uri bubyemere.