Rwanda: Igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyazamutseho 12,5% kuva mu 2010
Kuri uyu wa gatatu tariki 27 Mutarama, Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yashyize kanze ibyavuye mu bushakashatsi byerekana igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, bigaragaza ko cyazamutse kikagera kuri 92,5% kivuye kuri 80% mu mwaka wa mu 2010.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Bishop John Rucyaha yavuze ko Ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bwiyongeye mu myaka itanu ishize; Ibi ngo bikagaragarira mu mibabire yabo, uko bakora, n’ibyo bakora.
Yagize ati “Mu nzego zose, zaba inzego z’imifatanyirize n’ubuzima busanzwe bw’Abanyarwanda, ubumwe bwacu buraryoshye kandi icyo ubumwe bwabyaye n’imbaraga zituma u Rwanda rutera imbere,…Urebye ibipimo bamaze kutwereka (byavuye mu bushakashatsi), bigaragaza aho Abanyarwanda bifuza kugana, n’icyo bashaka kugeraho, uko bumva ibintu, kandi biriya bigaragaza impinduka .”
Nubwo Abanyarwanda bataragera ku gipimo cy’ijana ku ijana (100%) mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, Bishop John Rucyahana avuga ko bishobora kugerwa kuko Ubumwe n’ubwiyunge ari urugendo, kandi no kuba bigeze kuri 92,5% ngo byerekana ko ejo hazaza bizaba bimeza neza kuruta uyu munsi, nyuma y’imyaka 21 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi yasize ishenye ikizere mu Banyarwanda.
Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ivuga ko inzitizi zituma Abanyarwanda bataragera ku gipimo cya 100% ari:
-Ukuba bamwe mu Banyarwanda bagifite ibikomere basigiwe n’ingaruka za Jenoside,
-Abagifite ingenga bitekerezo ya Jenoside,
-Ubukene,
-Abantu bakoze Jenoside bari mu mahanga badashobora kwemera ko u Rwanda rwahindutse kuko bagikurikiranwe n’ibyo bakoze mu Rwanda bityo bakabiba amacakubiri,
-Umutwe wa FDLR ukiri mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse na bamwe mu Banyarwanda bakibashigikira,
-Ubujiji bwa bamwe mu Banyarwanda bwo kudafata neza ibyemezo, n’izindi.
Ingingo zagendeweho mu gupima ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda
Mu gukora ubushakashatsi bugaragaza igipimo ububwe n’ubwiyunge Abanyarwanda bagezeho, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ngo ireba uburyo Abanyarwanda basobanukiwe amateka no kubaka igihe cy’ubu n’ahazaza h’u Rwanda; Ubwenegihugu n’ibiranga umuntu; Imiyoborere; Umutekano; Ubutabera n’imibanire.
Abanyarwanda 93,9% by’ababajijwe ngo bahamije ko biyumvamo ubunyarwanda ndetse biteguye kubuharanira; 12, 9% barifashe kuri iyi ngingo.
Abagera kuri 96,6% bavuga ko biteguye kurwanya amacakubiri na Jenoside, mu gihe abagera kuri 84,1% by’ababajijwe bahamya ko nta Jenoside ishobora kongera kubaho mu Rwanda.
Abantu bagera kuri 53,9% bavuga ko ubwiyunge bukwiye kuba hagati y’Abahutu n’Abatutsi, ndetse hagati y’Abanyarwanda n’amateka yabo.
Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ivuga ko Akarere ka Rubavu, Nyanza, Gakenke, Gasabo na Nyarugenge aritwo Turere turi inyuma mu byerekeye ubumwe n’ubwiyunge.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW