Lt Joel Mutabazi na bagenzi be bongeye kwitaba Urukiko rw’Ubujurire. Urukiko rw’Ubujurire rwatangiye kuburanisha ubujurire bwa Lt. Joel Mutabazi wahoze mu Ngabo z’u Rwanda mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu, aho ashinjwa ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho.
https://youtu.be/pkWoE-C5x_Y
Lt Mutabazi yakatiwe gufungwa burundu n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ku wa 3 Ukwakira 2014, rumaze kumuhamya ibyaha byo gutoroka igisirikari, gutunga intwaro cyangwa amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gukwirakwiza impuha zigamije kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga, kugambirira no kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugambirira no kugirira nabi Perezida wa Repubulika.
Yahamijwe kandi ibyaha by’iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha mu bwicanyi no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Tariki ya 11 Kamena 2019 yagarutse mu rukiko rw’ubujurire, ajuririra umwanzuro w’urukiko rukuru anatanga inzitizi asaba ko arekurwa by’agateganyo agakomeza kuburana ari hanze. Ku wa 21 Kamena Urukiko rwategetse ko akomeza kuburana afunzwe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kamena 2019, nibwo Lt Mutabazi n’abo baregwa hamwe bitabye Urukiko rw’Ubujurire kugira ngo bakomeze kugaragaza impamvu z’ubujurire bwabo.
Ahagana saa 8 mbili n’iminota 50, nibwo umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire yinjiye mu cyumba cy’iburanisha atangira ahamagara abaregwa.
Umwe mu baregwa, Ndayambaje Aminadabu yahawe umwanya ngo yisobanure, atangira avuga ko mu Ukwakira 2012 aribwo yavuye mu Rwanda asanze ababyeyi be batuye muri Uganda.
Yavuze nyuma y’amezi abiri we n’abandi baturage bo mu gace yari arimo bahamagajwe na Ngabonziza JMV wari ushinzwe ubukangurambaga muri RNC mu gihugu cya Uganda.
Bagezeyo ngo yabaganirije kuri RNC nyuma ababwira ko nta karita arabaha ahubwo azongera kubahamagara.
Yaje kongera kubahamagara mu ntangiro za 2013, ababwira amatwara ya RNC.
Icyo gihe ngo nibwo Ndayambaje yahise agura ikarita y’umunyamuryango ndetse muri Gicurasi binyuze mu matora yabaye agirirwa icyizere agirwa Umunyamabanga wa RNC.
Yakomeje avuga ngo “Twakomeje gukora ubukangurambaga bigeze muri Nzeri 2013, habaho inama icyakora sinari nyirimo kuko nari nagiye i Kampala mu Mujyi ariko umunsi natahaga nagezeyo mpura n’uwari umuhuzabikorwa wacu witwaga Hakizimana ambwira ko hari ikindi kintu gishya twungutse mu nama.”
Yakomeje avuga ko yamusobanuriye ko umuyobozi wa RNC muri Uganda witwaga Rukundo Patrick, ari umusirikare muri FDRL kandi ko iyo mitwe yombi ikorana.
Ubwo yafatwaga mu Ukwakira 2013, ngo nta muntu n’umwe yari yakinjije muri RNC uretse gukora icengezamatwara, abanyuzwe hakaba abandi bashinzwe nkubinjiza.
Uwunganira Ndayambaje yavuze ko umukiliya we kuba yemera ibya ashinjwa, amategeko ateganya ko ashobora kugabanyirizwa ibihano.
Ubushinjacyaha bwahawe umwanya buvuga ko n’ubwo Ndayambaje yagerageje gusobanura hari ibintu bikomeye umucamanza yahereyeho amuhamya ibyaha atigeze asobanura.
Ntiyasobanuye uburyo yagiye muri FDRL, ariko Umucamanza mu kumuhamya ibyaha yagarageje ko kwinjira muri iyo mitwe ya RNC na FDRL bashakaga guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda bakoresheje intambara.
Ubushinjacyaha bwavuze kandi ko ibisobanuro bya Ndayambaje byagakwiye kuba bitanyuranya n’ibyaha bahamijwe mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare.
Ubushinjacyaha bwavuze ko atigeze asobanura iby’imfashanyigisho yakoreshaga ashishikariza abantu kujya muri RNC, izi ngo nizo zabaga zirimo amagambo asebya Leta y’u Rwanda.
Bwasabye urukiko kumugumishirizaho igihano cy’imyaka 15 yahawe n’urukiko rukuru rwa gisirikare aho kuba itanu nkuko abamwunganira basaba.
Yasanzwe muri Kaminuza, RNC imwizeza kwiga mu mahanga nifata ubutegetsi
Urukiko rwahise ruha umwanya Numvayabo Shadrack Jean Paul wari umunyeshuri mu mwaka wa kane wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 2012.
Yahamijwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ibyaha by’ubugambanyi, gushaka kugirira nabi Umukuru w’Igihugu ndetse gushishikariza abantu kujya mu mitwe y’iterabwoba rumukatira igifungo cy’imyaka 10.
Numvayabo yabwiye Urukiko rw’Ubujurire ko ko ibyaha yirega akanasabira kugabanyirizwa ibihano ari uko we na Imaniriho Barthazard bahamagawe na Nibishaka Cyprien wari ushinzwe gushishikariza abanyeshuri bo muri Kaminuza kwinjira muri RNC.
Mu nama bagiranye na Nibishaka, uyu we yahise yemera ko agiye kuba umukangurambaga wa RNC mu turere twa Nyanza, Ruhango na Muhanga ariko ngo muri iyo minsi hariho inkubiri yo guhindura ibya buruse ihabwa abanyeshuri nawe yisanga ku rutonde rw’abatazayihabwa ari nabyo byamutije umurindi wo kuyoboka RNC.
Numvayabo yabwiye Urukiko ko yahise ajya gushaka akazi ko kwigisha (ibyitwaga kumama), i Mushubatsi muri Ruhango, bivuze ko byari kujya bimworohera gukora ubukangurambaga muri utwo turere dutatu.
Mbere y’uko afatwa ngo yitabiriye inama eshatu zavugaga ku buryo RNC izafata ubutetetsi binyuze mu biganiro cyangwa intambara, nyuma yo gufata ubutegetsi ngo bagahabwa imyanya myiza ndetse bakajya kwiga amashuri mu mahanga.
Yavuze ko ikindi yirega ari umusanzu yatanze muri RNC, basabwaga kujya batanga 1500 Frw ku kwezi aho we ayo yahaye Nibishaka Cyprien nabyo akumva ko ari ugutiza umurindi uwo mutwe ari nayo mpamvu abisabira imbabazi.
Uwunganira Numvayabo yasabye Urukiko rw’Ubujurire ko kuba umukiliya we yemeye icyaha ku buryo budasubirwaho, mu bushishozi bwarwo rwamugabanyiriza ibihano.
Ubushinjacyaha bwavuze ko kugabanyirizwa ibihano kandi mu rwego rwa mbere n’urwa kabiri yaragiye agabanyirizwa ibihano, nta kundi nkugabanyirizwa gukenewe.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Numvayabo bari baramusabye gukora ikarita igaragaza ibirindiro by’ingabo z’igihugu.
Ngo ibyo byose icyatumye batabikora ni uko bafashwe bataragera ku mugambi wabo.
Iburanisha rirakomeje…