Site icon Rugali – Amakuru

Kurikanura ntibihagije! Nkurunziza nareba nabi arashiduka Kagame yasesekaye i Ngozi

Nkurunziza niyibwira ko kurikanura bizahagarika ibitero Paul Kagame arimo atekinika aribeshya ubu wasanga ziriya special forces Kagame yohereje muri Nyungwe zarangije kwinjira i Biurundi nyuma yo gutekinika ko hari abantu bateye ku Kitabi bagatwika amamodoka ariko nta modoka yatwitswe batweretse na muntu wakomeretse batweretse ngo banatubwire kuri abo bitabye imana amazina yabo.

Aho kwandika kuri iyi nkuru yuko umuhanda wa Nyungwe ware wafunzwe ejo, bya binyamakuru bya Kagame nka Igihe.com byo byiyandikiye kuri Nyiramongi “Madamu Jeannette Kagame yitabiriye siporo rusange ya Car Free Day (Amafoto)”.

Nkurunziza rero nashake arunde abasirikari ku mipaka ye acukure imyobo aho ahana imbibi na Nyungwe mu Rwanda ndetse nayo mashyamba ari kuruhande rwa Congo ntaho ubundi azashiduka Kagame yasesekaye i Ngozi. Kurikanura ntibihagije.

Exit mobile version