Site icon Rugali – Amakuru

Kuri uyu wa KANE tariki ya 13/04/2017 (18h00) kuri Radiyo Ijwi Rya Rubanda

Tumenyereye ko ukwezi kwa kane kuvugwamo ibijyana no kwibuka ngo abazize jenoside ngo yakorewe abatutsi.
Ariko nk’uko byagaragaye iyi myaka yose, kwibuka hajemo ivangura riteye inkeke:
– abatutsi bishwe bahawe agaciro kurusha abahutu bishwe,
– abatutsi bishe bahawe ubudahangarwa
– abahutu bavukijwe uburenganzira bwabo bwo kwibuka ababo bishwe no kubashakira ubutabera.

Uko kwibuka abatutsi gusa kwamariye iki abanyarwanda muri iyi myaka yose? Ese aho ukwezi kwa kane ntikwaba kwarabaye ukwezi kwo gushinyagura no kurushaho gukomeretsa aho kuba ukwezi kwo kwunamira inzirakarengane? Ivanguramoko ryimakajwe na Leta y’Inkotanyi mu gushakira ubutabera inzirakarengane zishwe rizageza abanyarwanda kuki cyiza?

Kuri uyu wa KANE tariki ya 13/04/2017, GUHERA SAA 18h00 isaha y’i London, ni ukuvuga guhera saa 20h00 isaha y’i Kigali, Radiyo Ijwi Rya Rubanda iraha urubuga abifuza gutanga ibitekerezo byabo ku birebana n’ICYUNAMO cyo mu kwezi kwa kane, ku birebana n’UBUTABERA KURI BOSE, ku birebana no KWIBUKA BOSE ndetse n’ibindi bishamikiyeho twasanga ari ngombwa kuganiraho…

Umutumire w’imena:
——————————–
Padiri THOMAS NAHIMANA, Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda Ikorera mu Buhungiro.

Urubuga ni urwa Twese. Muzaze muri benshi mwisanzure. Ijambo ni iryanyu.

– Skype: ijwiryarubanda
– Tel: +1 330 303 4200
– Tel: +44 208 133 4417
– Whatsapp: +44 795 458 6396.

Exit mobile version