Site icon Rugali – Amakuru

Kuri uyu munsi w’abagore kw’isi, abo mu Rwanda aho kuramya Kagame bageze aho bifuza ibihe byashize

Leta ya Kagame ikomeje kwibeshya no kubeshya amahanga ko yateje abagore imbere. Akenshi uzumva abagore Kagame yahaye imyanya aribo bamutaka ko yabateje imbere n’abagabo bicaye kuri izo ntebe kubera Kagame, hakiyongeraho abo bazungu ariha ibifaranga byinshi ngo bamwamamaze mu mahanga ko yateje cyangwa yashyize abagore benshi mu myanya ikomeye y’igihugu.

Ariko iyo ugeze mu giturage hari abagore benshi kandi bubatse u Rwanda usanga hafi ya bose barira ubukene n’ inzara noneho ukibaza niba guteza abagore imbere ari uguteza imbere abagore batarenze 300 buzuye mu myanya ya leta ya Kagame. Nawe iyumvire aba bagore uburyo barira kuri uyu umunsi isi yose yizihiza umunsi w’abagore. 

Exit mobile version