Site icon Rugali – Amakuru

Kuri FPR guteranya urubyiruko itabifitemo uruhare ntibikunda. Uzabaze ikigo Wealth Fitness International

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’iterabwoba no gucura ibyaha #RIB , Col Jeannot Ruhunga yavuze ko bagikora iperereza ku bantu bose bihishe inyuma ya kiriya gikorwa cy’ubutekamutwe kiswe ‘wealth and fitness summit’, cyatangiye basaba abantu kwiyandikisha ku buntu binyuze kuri email, nyuma bakaza kubasaba gutanga amadolari.

Col. Jeannot Ruhunga avuga ko abatanze ariya mafaranga kuri Mobile Money bo bazayasubizwa kuko byoroshye kubibona, naho ku bayatanze bageze kuri Hotel Radisson Blue (Convention Center) aho inama yagombaga kubera ngo abo bayahaye RIB yabafashe.

Kigali: Inama yahuruje abantu benshi bijejwe gutahana amadolari ihagarikwa na Polisi (Amafoto). Umubare munini w’abantu kuri uyu wa Kabiri bakoraniye muri Kigali Convention Centre, mu nama byari byiswe ko ari iyo kubahugura ku bijyanye no gukora ubucuruzi, ariko birangira hitabajwe inzego z’umutekano kuko uburyo uburyo yari ateguwemo butari busobanutse.

Ni inama byavugwaga ko yateguwe n’ikigo Wealth Fitness International, aho abiyandikishije bizezwaga gutahana amadolari ya Amerika 197, maze abiganjemo urubyiruko biyandikisha ku bwinshi.

Gusa ubwo bahageraga, basanze ari ukubanza kwishyura amafaranga, ibintu nabyo byabanje guteza akavuyo ndetse umubare munini ubanza guhagarara imbere ya Radisson Blu hotel, wabuze amajyo.

Baje kwemererwa kwinjira, ariko icyumba cyari cyateguwe cyuzuye kuva imbere kugera inyuma, ku buryo abantu batabonaga uko bahumeka, abandi baguma hanze babuze aho bahagarara.

Umwe mu bari bahawe kuyobora ibiganiro yaje kubabwira ko abantu ari benshi ku buryo kuhakorera amahugurwa bose bitari bukunde bityo basanze agomba gukorwa mu byiciro bibiri, kimwe mu gitondo ikindi nimugoroba.

Abitabiriye batangiye kuvugira mu matama binubira amananiza bashyizweho n’amafaranga yabo ya tike bapfushije ubusa, hashira nk’iminota 30 nta wundi muntu urahagera kubabwira igikurikira.

Nshimiyimana Jean wavuye mu Karere ka Nyabihu yavuze ko nyuma yo guhabwa umurongo wo kwiyandikisha kwitabira aya mahugurwa, akumva ko uzayitabira azatahana amadolari, yemeye aguza tike imugeza i Kigali.

Ati “Nabonye amakuru atwemerera amadolari twitabiriye inama hano muri Convention. Kuko ari inzu y’igihugu, nzi ko nta buryarya bwakorerwamo hano, mfata ibihumbi byanjye 10 Frw ntega moto, inyururukiriza ku muryango.”

Yavuze ko yabonye uburyo yahageze ahasanga abandi benshi ndetse bakanabasaka bikomeye, yizera ko bifite gahunda.

Yavuze ko ababajwe no kuba itike ye yayimaze ku buryo atazi ukuntu arasubira iwabo.

Niyongabo Patrick wo mu Karere ka Nyarugenge yagize ati “Twabonye aho kwiyandikisha batubwira ko hari inama ariko tuzafatiramo amahugurwa, hakabamo n’insimburamubyizi ko uzitabira wese azabona amadolari 197$. Twageze hano dusanga hari abantu benshi, n’umukino wa Rayon Sports na APR FC ntabwo wagira abantu nk’aba.”

Umwe mu bari bishyuye itike ya 4500 Frw yavuze ko yahise ahabwa agapapuro kandikishijeho n’ikaramu kanasinyeho, kamwemerera kwinjira.

Ati “Twibajije abantu bakira amafaranga badafite ibibaranga biratuyobera. Gufata abantu bakarara bagenda ngo baje mu mahugurwa, bagatwika amatike yabo urumva ni ibintu bibabaje cyane.”

Yavuze ko icyifuzo ari uko RIB ibafasha kubona amafaranga yabo mu buryo bworoshye.

Byageze aho inzego z’umutekano zihagera harimo Komiseri wa Polisi ushinzwe Ibikorwa n’ituze rusange, CP George Rumanzi n’Umuyobozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ukuriye ishami rishinzwe kurwanya ibyaha bisanzwe n’iby’iterabwoba, Karake Peter.

Abitabiriye aya mahugurwa basaga n’abatangiye kubona ko harimo ubutekamutwe bitewe n’amananiza batangiye bashyirwaho n’umwanya wari ushize batarakubita ijisho n’umwe mu batanga amahugurwa cyangwa uwabiteguye.

CP Rumanzi yabwiye abari bitabiriye iyi nama ko igomba kuba ihagaze, nyuma y’uko ubuyobozi bwa Convention Centre bwitabaje inzego z’umutekano kubera akavuyo k’abantu bari bahari.

Yavuze ko kuba abantu bagiye guhugurwa, ubwabyo nta kibazo cyakabayemo ariko uburyo bwateguwemo bigaragaza ko harimo ibibazo bikomeye.

Ati “Twagira ngo tubabwire ko twahamagawe n’ubuyobozi bwa hano[Kigali Convention Center] butubwira ko hari umubare munini w’abantu benshi baje, babwiwe ko bafite amahugurwa hano, bahamagawe online, aba ndi kuri telefone. Ntabwo tubyinjiramo cyane ariko ni ukuvuga ngo abenshi bari hano bavuga ko baje guhugurwa uburyo bwo guteza imbere ubucuruzi bwabo.”

CP Rumanzi yavuze ko ibyo ayo mahugurwa mu by’ukuri ari meza kuko agamije gufasha urubyuriko kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.

Ati “Ikibazo kigaragaye wenda bamwe mutarabona ni umwe mu batumiye tuganiriye nawe, ntabwo azi umubare w’abantu yatumiye. Kumenya umubare ntacyo byakabaye bitwaye ariko uyu mwanya wonyine irimo[Muri KCC], abari hanze bakubye abari hano nk’inshuro 10 ku buryo gukurikirana ayo mahugurwa byagorana.”

CP Rumanzi yavuze ko ikindi kibazo babonyemo ari uko wasangaga abatumiwe bose batarahawe amabwiriza amwe bagomba gukurikiza, harimo abasabwe kwishyura amafaranga abandi ntibayasabwe.

Ati “Biragaragara ko ibyo bintu birimo ikibazo, nicyo gituma twazanye na RIB. Hari ibimenyetso byinshi bitwereka ko harimo ikibazo kigomba gukurikiranwa.”

Abitabiriye aya mahugurwa bahise biyamira n’urusaku rwinshi bagaragaza ko nabo byari byabateye impungenge.

CP Rumanzi yakomeje agira ati “Turabizeza ko ibi bintu biri bukurikiranwe niba nta kibazo kirimo, ntawe uzabangamirwa. Turasaba ko biba bihagaze ubu.”

CP Rumanzi yavuze ko umuntu wese ufite icyo akurikirana, nk’amafaranga yatanze n’ibindi asobanuza, ahabwa aho agomba kubibariza.

Karake yavuze ko RIB igiye kubikurikirana, ufite ikirego asabwa kukigeza ku ishami ryayo i Remera.

Umuyobozi Mukuru wa RIB, Col Ruhunga Jeannot na we yaje kugera kuri Kigali Convention Centre, asaba abari bitabiriye gusubira iwabo hanyuma inzego zibishinzwe zigatangira kwinjira mu kibazo.

Yijeje ko abafite ibihamya by’uko bishyuye amafaranga bizakuriranwa bakayasubizwa.

Hari amakuru atangwa na bamwe mu bigeze kwitabira aya mahugurwa avuga ko hari abafashe amakuru nabi ahubwo ko ayo madolari 197$ ari ikiguzi cyo kwitabira amahugurwa kuri buri muntu, atari insimburamubyizi nk’uko hafi ya bose baje babyiteguye ariko nta muyobozi wabyemeje.

Amakuru abari bitabiriye amahururwa batanga ni uko basabwaga kwishyura aho bicara, umwanya w’icyubahiro wa 1 5000 Frw n’ahasanzwe ha 4500 Frw.

Byemejwe ko abatswe amafaranga kugira ngo binjire bayasubizwa, nyuma y’uko inzego z’umutekano zari zimaze kubyinjiramo. Zavuze ko amafaranga yari amaze gukusanywa arenga miliyoni 15 Frw.

evariste@igihe.rw

 

Ubwinshi bw’abitabiriye iyi nama bwabanje guteza ikibazo kuri Kigali Convention Centre

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Bifataga amafoto bategereje ko inama itangira

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Felix Bahizi Rutagerura, aganira na bamwe mu bari bitabiriye inama ubwo yari imaze guhagarikwa

 

 

Amafoto: Muhizi Serge

Exit mobile version